Hari abaturage batazi uko bagomba gukorana n’abayobozi bitoreye

Abakozi bagize komite mpuzabikorwa z’uburere mboneragihugu bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke barasabwa kurushaho kwigisha abaturage kumenya inshingano zabo, kuko kugeza ubu hari abaturage batarasobanukirwa neza uko bagomba gukorana n’abayobozi bitoreye bagahora bagendera mu kigare no mu rujijo rwo kudasobanukirwa.

Ibyo babisabwe kuwa 13/11/2014 mu mahugurwa y’umunsi umwe yabereye mu karere ka Rusisi agamije kubasobanurira inshingano zabo.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) bwerekanye ko hari bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamasheke batazi ibyo ubuyobozi bubakorera, batazi amategeko abagenga n’inshingano z’ubuyobozi, ibyo ugasanga bijyenda byica imikorere n’imikoranire.

Bokasa yasabye komite mpuzabikorwa z'uburere mboneragihugu kurushaho kwigisha abaturage kumenya inshingano zabo.
Bokasa yasabye komite mpuzabikorwa z’uburere mboneragihugu kurushaho kwigisha abaturage kumenya inshingano zabo.

Abakozi ba komisiyo y’igihugu y’amatora n’abagize komite mpuzabikorwa z’uburere mboneragihugu bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke bavuga ko nyuma yo kugaragarizwa ibyo bibazo bagiye kongera gusanga abaturage aho batuye babasobanurira inshingano zabo, nk’uko bisobanurwa na Nyirahabimana Noëlla, umukozi w’akarere ka Nyamasheke ushinzwe urubyiruko umuco na siporo.

Moise Bokasa, umukozi wa komisiyo y’igihugu y’amatora avuga ko Sena y’u Rwanda yasabye komisiyo y’amatora ko bagomba kongera gusobanurira abanyarwanda uburyo bw’amatora bukoreshwa mu Rwanda n’akamaro kabyo, kuko n’ubwo bivugwa hari abatarabimenya neza kubera kudasobanukirwa.

Komisiyo y’igihugu y’amatora kandi yasabye abaturage kumenya agaciro kabo bagaragaza imbogamizi bahura nazo ku bibakorerwa kuko bafite uburengenzira busesuye k ubayobozi bitoreye, dore ko baba barabashyizeho kugira ngo bakemure ibibazo.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka