Hari abaturage batarasobanukirwa impamvu hatorwa Abasenateri - NEC
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yatangaje ko imyiteguro y’amatora y’Abasenateri irimbanyije, ariko ko hari abaturage batarumva neza impamvu aba bagize Inteko Ishinga Amategeko batorwa.
Ibi byagarutsweho mu kiganiro Komisiyo y’Amatora yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 30 Kanama 2024, cyari kigamije gutangaza aho ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abahatanira kwinjira muri Sena y’u Rwanda bigeze.
Muri iki kiganiro, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, yatangaje ko kugeza ubu ibikorwa byo kwiyamamaza biri kugenda neza nta kibazo cyari cyagaragara.
Ku rundi ruhande ariko, Oda Gasinzigwa yavuze ko hari abaturage batarasobanukirwa impamvu hatorwa Abasenateri, Komisiyo ikaba ikomeje ubukangurambaga.
Yagize ati “Ku kijyanye n’abaturage kumenya aya matora, tuvugishije ukuri hari bimwe usanga umuturage akeneye kumenya amakuru menshi ajyanye n’abasenateri, bakora iki, batorwa bate, bazatumarira iki, n’ibindi”.
Yakomeje agira ati “Turumva rero ari byo turimo gushyiramo imbaraga ubungubu, kugira ngo amatora azagere Abanyarwanda n’ubwo Atari bo babatora mu buryo butaziguye, ariko abayobozi bazajyaho ni abayobozi b’Abanyarwanda. Turemeranya ko Abanyarwanda bakwiriye gukomeza kumenya aya matora”.
Kanda HANO umenye uko amatora y’Abasenateri akorwa
Ubusanzwe Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe wa Sena, igizwe n’Abasenateri 26. Muri bo, 12 baratorwa aho mu Mujyi wa Kigali hatorwa umusenateri umwe, Intara y’Amajyaruguru hagatarwa babiri, Amajyepfo batatu, Iburasirazuba batatu ndetse n’Iburengerazuba hagatorwa Abasenateri batatu.
Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa, yagaragaje ko Abasenateri bagiye gutorwa bazamara manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa, ashimangira ko itegeko riteganya ko ayo matora akorwa mbere y’iminsi nibura 30 ngo manda y’abasenateri irangire.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles, yagaragaje ko aya matora y’Abasenaateri ari aya kane agiye kuba nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’aya 2003, aya 2011 n’aya 2019.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igaragaza ko yakiriye kandidatire 41 z’abashaka kwinjira muri Sena y’u Rwanda, ariko Urukiko rw’Ikirenga rukaba rwaremeje kandidatire 32 gusa, izindi icyenda ntizemezwa kubera kutuzuza ibisabwa.
Imiterere y’ingengabihe y’amatora y’Abasenateri
Komisiyo y’Amatora igaragaza ko kwakira kandidatire z’abifuza kuba Abasenateri bytangiye tariki ya 30 Nyakanga, bikaba byarasojwe tariki 11 Kanama 2024.
Kandidatire zemejwe burundu ku itariki ya 18 Kanama 2024, mu gihe kuva ku wa 24 Kanama kugera ku wa 14 Nzeri harimo ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bemejwe.
Biteganyijwe ko tariki ya 16 Nzeri 2024, hazaba amatora y’Abasenateri batorwa hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu.
Tariki ya 17 Kanama 2024, hazaba amatora y’Abasenateri bahagarariye amashuri makuru na za kaminuza bya Leta n’ibyigenga.
Biteganyijwe ko hazatangazwa burundu ibyavuye mu matora y’Abasenateri, bizatangazwa bitarenze tariki 29 Nzeri 2024.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|