Hari abatashye bavuye muri Maï Maï ya Kutumba muri Kongo

Kayijuka Concorde na Gatabazi Amani batahutse mu Rwanda tariki 11/01/2013 bavuye muri Kongo aho babaga mu mutwe wa Maï Maï ya Kutumba.

Aba bagabo ngo binjiye mu mutwe Maïmaï ya Kutumba na Nyatura ku ngufu kuko amashyamba bahungiyemo ahitwa Kabuye I na II hari amoko abiri ashyamiranye, bituma abakuriye ayo moko y’Abarega n’Abatembo babashyira mu gisirikare cy’imitwe yabo ku ngufu.

Nk’uko kandi babisobanuye, ngo bari babayeho nabi, batunzwe n’ubugizi bwa nabi, nko kwambura abaturage ibyabo, ubwicanyi, n’ubundi bugizi bwa nabi.

Abanyarwanda bavuye muri Mayi Mayi .
Abanyarwanda bavuye muri Mayi Mayi .

Gusa banatangaje ko bari bakomeje guhangayikishwa n’ingaruka z’intambara bahoragamo, dore ko n’imiryango yabo yose yaguye muri izo ntambara bakaba batahutse imbokoboko.

Aba bagabo bombi bavuga ko basanze u Rwanda rwarateye imbere cyane, ndetse ngo uko bakiriwe n’uko bafashwe byatumye bemeza amakuru bahoraga bumva ku maradio ko abatashye bakirwa neza kandi ko mu Rwanda ari amahoro.

Bashishikariza abagisigaye mu mashyamba ya Congo gukomeza gutahuka kuko mu Rwanda ari amahoro, aho gukomeza kubaho nabi kandi igihugu cyabo gitekanye.

Kayijuka na Gatabazi bahise bajyanwa mu nkambi ya Nyagatare iri mu karere ka Rusizi ishinzwe kwakira byagateganyo abatahutse mbere y’uko boherezwa mu miryango yabo.

Abatahutse bari mu mitwe ya gisirikare babanza kunyura mu ngando bigishirizwamo aho u Rwanda rugeze rwiyubaka n’icyerekezo cy’iterambere rufite.

Euphrem Musabwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka