Hari abashimishwa no kwitwa ko bahorana akarengane- Ingabire

Umuyobozi w’umuryango Transparency International- Rwanda, Madame Ingabire Immaculée avuga ko hari abaturage usanga bashimishwa no kwitwa ko bahora mu karengane.

Ibi byagaragajwe mu muhango wo gushyira ahagaragara ibyakozwe n’isantere ishinzwe kugira inama abaturage mu by’amategeko no kurwanya akarengane na ruswa (Center for Citizens Empowment and Advocacy), CCA Isangano (Center for Citizen Empowrment and Advocacy) aho cyagigiye cyakira abaturage bafite ibibazo bitandukanye kikabakorera ubuvugizi mu nzego zibishinzwe kugira ngo bikemurwe.

Madame Ingabire asanga hari abashimihwa no kwitwa ko bahora mu karengane
Madame Ingabire asanga hari abashimihwa no kwitwa ko bahora mu karengane

Ukutemera gutsindwa cyangwa kwemera umwanzuro wafashwe n’inzego zibishinzwe biri mu bituma akenshi hakomeza kugaragara umubare munini w’ibibazo rimwe na rimwe byitwa akarengane kandi atari ko.

Niyonsaba Cyriaque, Umunyamabaga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruganda ati:” Mu bibazo biboneka, n’abaturage bacu si shyashya, hari abo usanga bakurura ibibazo byarangiye ndetse rimwe na rimwe n‘Inkiko zarabitrangije.”

Mu ijambo rye, Madame Ingabire Immaculee, Umuyobozi wa TI Rwanda yagaragaje ko nubwo nta wakwirengagiza ko ibibazo by’akarengane mu baturage biriho, ariko hari n’abantu usanga bashimishwa no kwitwa ko bahorana akarengane mu gihe nyamara mu by’ukuri ibibazo byabo biba byaramaze gukemuka.

Abitabiriye umuhango wo kumurika ibyagezweho
Abitabiriye umuhango wo kumurika ibyagezweho

Ati:” Hari umuntu usanga azanye ikibazo muri Transparency, ejo akakijyana ku Muvunyi, ejobundi akakigeza muri Perezidansi mbese ugasanga ashaka kugaragaza ko yarenganye.

Hari n’abandi umuntu uko umweretse ikibazo kigomba kurangira bikurikije amategeko ntanyuzwe, mbese ugasanga hari abantu akunda guhora agaragara nk’umuntu warenganye.”

CCA Isangano yashyizweho ku bufatanye hagati y’ihuriro Isangano ndetse na Transparency International-Rwanda. Mu gihe cy’amezi 10 CCA Isangano yakiriye ibibazo 624, muri byo 561 byamaze gukorerwa ubuvugizi birakemuka, naho 63 ntibirakemurwa.

NDAYISABA Ernest

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

CCEA ISANGANO ikorera mu karere ka karongi rwose ibikorwa byayo bigaeragarira buri wese kuko umuturage atikanga ngo navuga ukuri kwe arahanwa n’ubuyobozi kuko CCEA yabamaze impungenge yuko bafite uburenganzira bwo guhabwa serivisi bakeneye bitagombeye ikiguzi.

ZACHEE yanditse ku itariki ya: 25-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka