Hari abaraye bahunitse lisansi mbere y’uko ihenda
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 03 Ukwakira, hirya no hino kuri sitasiyo za lisansi na mazutu muri Kigali hagaragaye umurongo muremure w’ibinyabiziga bishaka lisansi kugira ngo biyihunike mbere y’uko ihenda guhera kuri uyu wa Gatatu.

Kugira ngo umuntu abone lisansi, byasabaga gutonda umurongo no gutegereza umwanya munini.
Ibi bije nyuma y’uko Urwego Ngenzuramikorere(RURA) rutangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli, aho lisansi yavuye ku 1,639 Frw kuri litiro, igashyirwa ku 1,882 Frw, naho mazutu litiro iva ku 1,492 Frw, ishyirwa kuri 1,662 Frw.
Ibi biciro bishya byatangiye gukurikizwa guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukwakira 2023.
Umushoferi witwa Rutsinda yabwiye Kigali Today ko nta yindi mpamvu yateje imirongo miremire ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, ngo kwari ukugira ngo babe bayihunitse, wenda bazajye kugura ihenze iminsi imaze kwicuma.

Ohereza igitekerezo
|