Hari abanyereza imitungo y’igihugu ntibakurikiranwe - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko ababazwa na bamwe mu bayobozi barebera abanyereza imitungo y’igihugu bakabyigamba ariko ntibakurikiranwe.

Perezida Kagame yavuze ko abanyereza umutungo wa Leta bagombwa guhagurukirwa
Perezida Kagame yavuze ko abanyereza umutungo wa Leta bagombwa guhagurukirwa

Perezida Kagame yavuze ko bene iyo mikorere yo kurebera igaragara mu nzego zishinzwe ubutabera. Avuga ko n’iyo habayeho gukurikirana birangira imanza ziheze mu nkiko cyangwa ntibigire icyo bitanga.

Yagize ati “N’iyo waba warashatse kuba Perezida w’igihugu bikakunanira ntabwo biguha ubudahangarwa. Hashize igihe kinini hari aho mu butabera bitana ba mwana, abantu bakanyereza, bagahimba impapuro ugasanga miliyoni zaragiye.”

Yaciye amarenga ko igihe kigeze cyo guhindura iyo mikorere, avuga ko nibiba ngombwa hazashyirwaho urukiko rwihariye rushinzwe gukurikirana abanyereje amafaranga ya leta.

Yasabye abayobozi barahiye kurangwa n’intego zo kubaka igihugu, kuko uko imyaka ihita ari ko basabwa ibintu byinshi kugira ngo u Rwanda rukomeze umuvuduko ruriho.

Yavuze ko bakwiye kuba abayobozi beza ariko bitavuze kurebera abakora amakosa bakabyihorera kugira ngo batiteranya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwankangira nkabayobbozi ba rusizi umugi urukubakwamo nyakatsi cyane cyane ahitwa cite urigutanga ruswa inzu ukayibumbabumba icyumweru kandaho hubakwa nahantu bateganyirije amazu yubucuruzi birababaje pe

muryerurarya yanditse ku itariki ya: 31-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka