Hari abanyamuryango ba RECSA batagitanga imisanzu
Umuryango ushinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto mu karere (RECSA), uri mu bibazo by’abanyamuryango benshi batagitanga umusanzu, abandi nabo ntibawutangire ku gihe, nk’uko bari barabyiyemeje ubwo uwo muryango watangiraga.
Uretse u Rwanda na Kenya bitagira ibirarane ku musanzu w’amadolari ibihumbi 70 buri mwaka kuva 2008, n’ibindi bihugu nka Congo-Kinshasa, u Burundi na Tanzania na byo bigerageza mu bihugu 15 bihuriye muri uyu muryango.
Mu nama y’Abaminisitiri b’ibihugu bigize uyu muryango, iteraniye i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki 22/04/2013, Minisitiri w’Umutekano mu Rwanda ari nawe uyoboye iyi nama, Sheick Musa Fazil Harelimana, yatangaje ko ibyo bigaragaza ukwirara mu banyamuryango.
Yagize ati: “Hariho ikibazo cyerekeranye no kwirara kuko uyu muryango wacu uturuka mu bihugu duturanye byo mu karere, kugeza uyu munsi iri shyirahamwe ryacu hafi 90% ni inkunga duhabwa n’ibihugu by’i Burayi.
Noneho abantu babona babina bibiduha, bo ya misanzu bagombaga gutanga ntibayitange kuko babona ko n’ubundi bakomeza kandi bakaduha”.
Minsitiri Sheick Harelimana yanavuze inshingano za Congo mu kwaka imitwe yitwaza intwaro ikorera muri icyo gihugu, kuko yemeza ko 90% birenga by’intwaro zizenguruka mu Rwanda zituruka ku makimbirane abera muri iki gihugu.
Umunyamabanga nshinwabikorwa wa RECSA, Dr. Francis K. Sang, uri no gusoza manda ye, atangaza ko ikibazo cy’imisanzu kiri mubyo iyi nama igomba kuganiraho kandi bakagomba kuyirangiza bafashe umwanzuro uhamye kuri cyo.
Ati: “Mu bijyanye n’ibikorwa n’imishinga dukoresha amafaranga aturuka mu baterankunga bacu. Ariko iyo bigeze ku bakozi b’umuryango abanyamuryango nibo baba bagomba gutanga umusanzu kugira ngo ibijyanye n’ubuyobozi bigende neza.
Ikigaragara n’uko hari abanyamuryango batishyuye uwo musanzu, niyo mpamvu tuza kwifashisha iyi nama y’abaminisitiri tukiganireho kugira ngo dushake inzira ikurikiraho”.
Kugeza ubu u Rwanda nirwo ruyoboye ibindi bihugu bigize uyu muryango mu kugerageza kuryanya intwaro zikwirakwira mu buryo butemewe n’amategeko. Kuva mu kwezi kwa 09/2011 u Rwanda rumaze gusenya toni 53.357 z’ibisasu.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko mwebwe babiri bo hejuru murwaye amaso? Ntimubona ko umunyamakuru yanditse ko u Rda rutanga 70$ ibindi murabikura hehe? Mujye musoma neza mbere yo kwandika SVP!
Mukosore ntabwo u Rwanda rutanga 7.000 dollar rutanga 70.000 $. Murakoze
ibihugu bihuriye mu muryango wa RECSA bitanga umusanzu w’amadolari (70.000 $) ntabwo ari 7.000 $ nk’uko byanditswe muri iyi nkuru.
Murakoze.