Hari abantu bafite ubumuga bakigorwa no kubona serivisi
Hari abantu bafite ubumuga bavuga ko badahabwa serivisi zitandukanye bemererwa n’Igihugu uko bikwiye, zirimo iz’ubwiteganyirize (Ejoheza) n’izifasha abatishoboye kuva mu bukene (Girinka, VUP), Servisi ijyanye n’ubwisungane mu kwivuza, izijyanye no kurengera abafite ubumuga no kubarinda ihohoterwa n’izindi.

Ni ikibazo cyatunzwe agatoki cyane mu nama y’iminsi ibiri iri kubera mu Karere ka Musanze, yatangiye ku itariki 27 kugeza ku itariki 28 Werurwe 2025, itegurwa n’Umuryango Nyarwanda w’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (Rwanda National Union of the Deaf/ RNUD).
Igamije gukora ubushakashatsi ku kureba uko servisi z’ubwiteganyirize no gufasha abatishoboye zigera ku bafite ubumuga, by’umwihariko abafite ubwo kutumva no kutavuga n’abumva bigoranye.
Abitabiriye iyo nama ni abayobozi mu nzego zitandukanye, barimo abo ku rwego rw’akarere bashinzwe serivisi zirengera abaturage, abahagarariye inzego z’abafite ubumuga, urubyiruko, abagore n’abayobozi bashinzwe imibereho myiza mu Mirenge igize Akarere ka Musanze n’abandi.
Mu byo baganiriye, bagarutse kenshi ku kibazo cy’imyumvire mu miryango igikandamiza abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, aho bagifatwa nk’abadafite ubushobozi, ndetse bagaragaza ko hakiri n’imiryango ibafungirana mu ngo bakabuzwa amahirwe bagenerwa.
Mu zindi mbogamizi bahura na zo, harimo ukutamenya ururimi rw’amarenga ku bakozi b’ibigo bitanga serivisi zitandukanye, ibyo bigaheza abafite ubumuga mu gihirahiro.
Rwandekwe Gilbert, urimo gukora ubushakashatsi ku mibereho y’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, yagarutse ku bibazo byagaragajwe n’abayobozi bitabiriye iyo nama, nyuma y’umukorongiro bahawe berekana imbogamizi z’abafite ubumuga, avuga ko ibyo bitekerezo bagaragaje ari kimwe mu bigiye kwifashishwa mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije abantu bafite ubumuga.

Ati ‟Dukurikije ibyo tumaze kubona mu bitekerezo by’abitabiriye iyi nama, dusanze ko serivisi zigenewe abantu bafite ubumuga zitabageraho, ntazo bahabwa pe! Kuko abayobozi tuganiriye bavuga ko batari babizi ahubwo ko babigizayo, kuko bumvaga ko badashobora kujya mu mirimo y’amaboko, muri VUP, ko badashobora kujya mu bumenyingiro, ko badashobora guhabwa inka bakumva ko batazayishyura”.
Arongera ati ‟Ariko nyuma y’ibiganiro, bigaragaye ko abafite ubumuga bafite ubushobozi bungana n’ubw’abandi, tukaba dukomeza igikorwa cyo kuganira kugira ngo hazavemo ubuvugizi buzagera mu gihugu hose. Ubu bushakashatsi turabushyira mu nyandiko noneho RNUD ikomeze ubuvugizi. Tuzagera mu mashuri no mu nzego zose zifata ibyemezo, hafatwe ingamba zirengera abafite ubumuga”.
Ku bafite ubumuga ibanga ryo kwa muganga ntiribikwa
Bizimana Jean Damascène, umwe mu bafite ubumuga bwo kutavuga, avuga (afite umusemuzi) ko nk’uko bizwi ibanga ryo kwa muganga rimenywa n’umuganga n’umurwayi gusa, ngo ku bafite ubumuga biratandukanye kuko hazamo n’abasemuzi.
Ati ‟Urajya kwa muganga urwaye nugera ku musekirite ntimwumvikane ku rurimi agucunaguze, urumva imbogamizi mu gusaba serivisi zitangiriye ku muryango. Urinjiye ugeze kwa muganga kumvikana na we binanirane kandi wenda uburwayi ufite bukwiye kuba ibanga, urugero SIDA, ugasanga umuganga ahamagaye umusemuzi w’ururimi rw’amarenga, ibyari ibanga ugatinya ko bijya hanze. Ugasanga ntabwo wisanzuye mu kubwira muganga icyo urwaye”.

Yagarutse no ku zindi serivisi zigenewe abatishoboye bimwa, zirimo amakuru ku bwisungane mu kwivuza, kubura amakuru ajyanye n’imirimo igenewe abatishoboye, agasaba ko hakenewe ko ururimi rw’amarenga rwigwa ku bantu batanga serivisi zitandukanye.
Ati ‟Kuki indimi z’Igifaransa n’Icyongereza zaje abantu bose bagashishikarira kuziga, ariko se kubera iki ururimi rw’amarenga rutingwa ngo rwemezwe mu ndimi zikoreshwa mu gihugu, kandi abarukoresha ari Abanyarwanda?”.
Mu Karere ka Musanze, byagaragaye ko nta mukozi n’umwe uzi ururimi rw’amarenga, nk’uko Uwitonze Heslon, Umukozi w’Akarere ka Musanze uhagarariye abafite ubumuga yabitangarije Kigali Today.
Ati ‟Mu bakozi bose b’akarere ubumenyi ku rurimi rw’amarenga ni 0/100, mu bitaro n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho, ururimi rw’amarenga ni 0/100, mu Mirenge no mu tugari ururimi rw’amarenga ruri kuri 0/100, muri Polisi ni uko”.
Martin Ntirenganya, Umuyobozi w’ishami ry’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Musanze, yavuze ko ibyo biganiro bibakanguye, aho bagiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga bufasha abaturage kuva mu myumvire iheza abafite ubumuga, no gushaka uburyo ubumenyi ku rurimi rw’amarenga bwagera kuri benshi.
N’ubwo mu Karere ka Musanze hakigaragara izo mbogamizi, ni akarere gashimwa mu gihugu hose mu guteza imbere abafite ubumuga muri serivisi zimwe na zimwe zirimo imyidagaduro, aho kaza ku isonga mu kugira amakipe menshi kandi akomeye y’abafite ubumuga.


Ohereza igitekerezo
|