Hari abangavu baterwa inda, barega ntibamenye iherezo (Ubuhamya)

Mu gihe ubuyobozi bw’u Rwanda busaba abangavu kuvuga ababasambanyije kugira ngo bahanwe, hari ababikoze bavuga ko baheruka barega, ntibamenye aho ibyabo byarangiriye.

Solange wo mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara, ni umwe muri aba bangavu, yatwaye inda afite imyaka 16, ubu umwana we afite umwaka umwe n’igice, ariko n’ubu ngo nta kirakorwa ku kirego yatanze.

Agira ati “Uwanteye inda bamutumiye gatatu yanga kwitaba, barambwira ngo bazamwikurikiranira, na n’ubu ntacyo baramukoraho. Ni ukwirirwa anyidogaho, ngo naruhiye ubusa. Ejobundi ho yaraje arambwira ngo ntiyanshyira mu nzu ya miliyoni ebyiri. Umwana byose ndifasha, ntagiye mu kiraka sinapfa kubona n’ay’isabune, kandi we arayafite.”

Clémentine na we wo muri Gisagara, yatwise afite imyaka 16. Uwamuteye inda w’umuturanyi wari usanzwe afite urugo n’abana yimukiye aho atazi, none iyo yitambukiye nyina (w’uwamuteye inda) amutuka ibitutsi byinshi.

Agira ati “Natanze ikirego, aho mbyariye nsubirayo, RIB barambwira ngo ntibamenya aho ari, ariko umu Dasso umwe aravuga ngo nimumbwire mbarangire aho ari. Barambwira ngo nintahe ikibazo bagiye kucyikurikiranira. Mbonye bitinze nsubirayo, nanone baranyirukana.”

Nyuma yaho ngo baje kubatumira mu nama yari irimo RIB na MAJ, arongera atanga ikirego, ariko na n’ubu ntazi iyo byahereye.

Ikimuyobera ni ukuntu uwo mugabo asa n’uwabuze nyamara ajya amuhamagara kuri telefone akamwigambaho, mu gihe nomero ze yazitanze kuri RIB, ku buryo zifashishijwe yaboneka.

Akomeza agira ati “Hari n’abana benshi bagiye bafite impapuro z’ubutumire. Namaze kubona tumaze kugwira mu itsinda, ndavuga nti ese ubundi gukomeza kwirukanka, reka tube dutegereje ahari wenda bari kubikurikirana. Ntabwo tuzi iyo bigeze pe.”

Mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, ho hari umukobwa uvuga ko yaherutse avuga uwamuteye inda, akaza kumenya ko yafashwe agafungwa, akanakatirwa, ariko ko kutamenya amategeko byatumye atabona indishyi nyamara ari zo zari kumufasha kurera umwana.

Agira ati “Ku rukiko rwa Nyanza aho uwo mugabo yaburaniye barampamagaye, barambwira ngo nzaze bampe imyanzuro y’urubanza noneho ndegere indishyi. Imyanzuro barayimpaye bambwira kuzayishyira MAJ ku Karere. Icyo gihe umwana yarandwaranye, n’amatike ndayabura, imyanzuro mba nyibitse.”

Nyuma y’amezi arindwi ni bwo yagiye gukurikirana iby’indishyi, bamubwira ko yakererewe, ko ubundi atagombye kuba yararengeje iminsi itatu nyuma yo guteza kashe mpuruza.

Annette Kakibibi, umukozi w’umushinga Wiceceka (Speak Out) w’umuryango Action Aid, wakunze gukurikirana ibibazo by’abangavu babyaye mu Turere twa Nyanza, Nyaruguru na Gisagara ndetse na Karongi, avuga ko muri rusange abangavu bagiye bafasha akenshi baheruka barega, ntibazamenye aho byarangiriye.

Agira ati “Tubona ko inzego bireba zikwiye kujya zimanuka, zikajya kureba abana bakiririye ibibazo, bakababwira aho ibyabo bigeze, atari abana basiragira bajya kubareba.”

Ibyo ngo bigiye biba buri gihembwe byafasha, abana bakamenya aho ibyabo bigeze, ariko nanone bakanahabwa ubutabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka