Hari abanenga ko udufukamunwa ari duto no kutagira ibirango by’aho dukorerwa

Abaturage batandukanye baranenga kuba udupfukamunwa dukorerwa mu nganda zo mu Rwanda tudakwira buri wese ukaguze, kandi tukaba tutizewe ku buziranenge kubera ko tutagira ibirango by’uruganda.

Udupfukamunwa kandi ngo turacyari dukeya ku isoko rusange ku buryo usanga hari aho tutaragera mu bice by’icyaro cyangwa n’utuhagera tukaba tutakwira abadukenye bose, kimwe n’uko hari abadafite amikoro yo kutugura ngo badukoreshe.

Byavugiwe mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio cyo kuri uyu wa 12 Gicurasi 2020, ahagaragajwe ko hamaze gukorwa udupfukamunwa dusaga miliyoni eshatu, ariko hakaba hari n’abashobora kuba batwidodera mu dutambaro dusanzwe.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Sheik Bahame Hassan, avuga ko ku mikoreshereze y’udupfukamunwa, hari abatatwambara kuko batabasha kutwigurira cyangwa ntibatwambare ku bwende.

Agira ati “Hari abatarimo kutwambara kuko batabasha kutugura koko ariko hari n’abatugura ntibatwambare. Ku batabasha kutwigurira, hakwiye kubaho kubafasha biciye mu mirimo isanzwe ikorwa muri VUP inzego z’ibanze zikatubagurira bakazatwishyura mu mafaranga bazakorera”.

Ndizeye Damien, uhagarariye inyungu z’abaguzi mu muryango ADECOR, avuga ko udupfukamunwa tukiri duke mu gihugu kandi n’uduhari ntituboneke kuko bitoroshye kumenya amaduka adufite n’aho duherereye.

Agira ati “Udupfukamunwa dukoreshwa igihe gito sinzi niba abanyenganda bakora utumara igihe kingana iki, njyewe nk’uhagarariye inyungu z’abaguzi nabonye udupfukamunwa bakora tutujuje ubuziranange, kuko usanga harimo utudakwira n’abantu”.

Asaba kandi ko abadukora bakwiye gushyiraho ingero zatwo zitandukanye ku buryo umuguzi abona akamukwira nk’uko bimera ku yindi myenda kuko abantu batambara ingana. Bakwiye gukora agapfukamunwa umuntu wese ashobora kuza akabona akamukwira bitewe n’ingano y’ako yambara.

Udupfukamunwa turacyari dukeya ku isoko

Umuyobozi w’ihuriro ry’amashyirahamwe y’abacuruza udupfukamumu Rwanda Justice Mugaruka, avuga ko yemera ko udupfukamunwa tumaze gukorwa ari duke tutaragera buri hose kandi dukenewe, ariko ko mu minsi itarenze itanu Abanyarwanda bose bazaba bambaye udupfukamunwa twizewe kuko inganda zidukora zemewe kandi zifite ibyangombwa zo kudukora.

Avuga ko nyuma yo kubona ko isoko ridahaze ku dupfukamunwa abadozi bandi bagerageje kutudoda kandi baranaducuruza ku buryo udukoze nabi dushobora kuba ari two turi kuvangira inganda zahawe uburenganzira bwo kudukora kuko hari ibyo zujuje.

Ati “Udupfukamunwa dukora ntidupfukagurika dufite erasitike ku buryo dukwira buri muntu, dukoze muri Koto na Poliyesite, urakambara amasaha atandatu ukagakuramo ukambara akandi ukakamesa ukagatera ipasi ejo ukaba wakongera kukambara”.

Avuga ko ku ngano y’agapfukamunwa uwakagura ntikamukwire agasubiza aho yakaguze bakakamuguranira kuko bishoboka ko dushobora kwivanga imifuka imwe ikajyamo uduto gusa.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisitri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, avuga ko usanga udupfukamunwa tuboneka neza mu mijyi, agasaba ko byakomeza tukanagera mu byaro.

Agira ati “Hari abashobora kutubona mu mijyi ariko ugasanga nko mu byaro turatoragurwa n’abaturage bataragira ubushobozi bwo kukabona ku buryo bishobora no kubateza ibibazo, abaducuruza bagerageze bagere no mu turere n’imirenge”.

Udupfukamunwa turahenze ku buryo buri wese atakigurira

Ndizeye Damien avuga ko hakwiye gukorwa n’uduciriritse ku buryo abatabasha kugura aka 500frw babona aka 200frw, kuko hari n’ababa mu mujyi badashobora kukigurira kubera ko bamaze iminsi badakora.

Ndizeye avuga ko kuba hari abakora udupfukamunwa bigana utwakozwe n’inganda, ngo byaba biterwa n’uko usanga abadukora nta kirango cy’uruganda baba bashyize ku two bakora agasaba ko byajya bikorwa.

Agira ati “Nta kirango na kimwe wabona ku gapfukamunwa kigaragaza ko kava mu ruganda rwemewe, nibura ngo abazi gusoma bibonere ubuziranenge, hari aho twiboneye umuntu uducuruza abantu batwigera bakatumusubiza turamwamagana, ibyo byose bikeneye gukosorwa”.

Agaragaza ko kuba udupfukamunwa dukorerwa tukanaboneka ahantu hake ari byo bituma tudakwirakwizwa hirya no hino ku buryo binagoranye ko umuntu yatega imodoka ajya kukagura kure.

Hari abacuruza udupfukamunwa bidodera

Mugaruka avuga ko yemera ko hari abantu badukora kandi izo mbogamizi bahuye na zo, ari na yo mpamvu asaba inzego z’ibanze kurwanya izo magendu, mu gihe hari kwigwa uko udupfukamunwa twakwizwa hirya no hino.

Agira ati “Udupfukamunwa twacu handitseho nomero ya terefone hagize ugira ikibazo yaduhamagara, mu minsi itanu mu Rwanda hose haraba hagera udupfukamunwa, abavuga ko ari dutoya ntabwo ari utwacu kuko dukora utwemewe”.

Avuga kandi ko ku bijyanye no kudupfunyika hataraboneka uburyo bundi bwo kubikora ari na yo mpamvu hifashishwa amabahasha akoze mu mpapuro kuko kudukora byaje bitunguranye.

Naho ku bijyanye n’ubushobozi no kutugurisha makeya, ngo ntabwo bagabanya igiciro kuko bakarangura kuri 400frw tukakagurisha 500frw.

Agira ati “Ikiguzi cyo kugakora nibura njyewe nanagashyira ku 1000frw ku buryo ubaze umukozi wagakoze, uruganda rwagakoze, kukageza ku baturage, ugiye kubara usanga tutunguka usibye gufasha abaturage, turahendutse rero ugereranyije n’ibyo dukorwamo”.

Sheik Bahame avuga ko ku bijyanye n’imyumvire bisaba gukomeza kwigisha kuko hari abadashaka kureka gakondo yabo, naho ku bijyanye n’ubushobozi ngo hakwiye koko gushyiraho uburyo bwo kubabonera agapfukamunwa ku badafite ubushobozi bakazakishyura binyuze mu mirimo y’amaboko ikorerwa muri VUP.

Mugaruka Justice we avuga ko ku bijyanye n’abanenga ko udupfukamunwa ari dutoya ngo inganda zigiye kurushaho kwikosora kimwe no gupfunyika mu bikoresho bituma ukagura ashobora kubanza kukareberamo mbere, akagura ako ashaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

IBI ni ukuri kuko najye narakaguze nsaga ari gato bituma nzirikaho fimbo utugozi twako twari tugufi cyane twakururaga amatwi akenda kuvaho kandi murwego rwo kwirinda gukwirakwiza icyorezo kwipima ntibyemewe
rwose bazajye bandikaho ibipimo byatwo

Nsengimana yanditse ku itariki ya: 15-05-2020  →  Musubize

ubundi rwose agapfuka mumwa ugereranije n’igitambaro kadodwamo uko cyingana ntikagombye kurenza amafaranga 300frw

Nsengimana yanditse ku itariki ya: 15-05-2020  →  Musubize

Udupfakamunwa turi guhenda kariya kantu kangana kuriya ntigakwiye 500f guhenda twatwo biri gutuma batwidodera cg bakadutizanya meruka leta yarakuyeho umusoro watwo kuki bari kuduhenda.

Kavatiri yanditse ku itariki ya: 14-05-2020  →  Musubize

iyo atari duto tuba ali tunini ntabwo twanditse ho XXL,XL,L,M,S nkuko byagombye ikindi.ubona twinshi tudoze nkutwo muli cartier kandi kutabigira itegeko ngo bugezwe muli buri pharmacie muli za alimentation zose bituma izidafite ubuziranenge zigurishwa hose kandi kuli ayo 500 ubundi singombwa ngo abacururuzi babone inyungu kudupfukamunwa icyambere nukurengera.abantu aba clients babo kuko babagurira ibindi kurngera ubuzima bwabo ninshingano zabo bareke gukundamafaranga kurusha abayazana*

lg yanditse ku itariki ya: 13-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka