Hari abana bagaragaza ihohoterwa bakorerwa babicishije mu mikino

Mu Rwanda umwana ni umuntu utarageza ku myaka 18, itegeko rikaba riteganya ko bene uwo aba akorerwa ibintu by’ibanze birimo guhabwa izina, kurerwa, kugaburirwa no gushyirwa mu ishuri, ariko bose ntibabona ubwo burenganzira kimwe, hakaba hari ababigaragaza iyo berekana imikino inyuranye abab bateguye.

Abana bihimbira imikino igaraagaza ihohoterwa bakorerwa
Abana bihimbira imikino igaraagaza ihohoterwa bakorerwa

Haracyagaragara abana bafite ikibazo cy’imirire mibi, abata amashuri, abakoreshwa imirimo ivunanye, ibyo bikaba biri mu bikomeje kubangamira uburenganzi bw’umwana.

Hari n’ibindi bikorwa byo guhohotera umwana birimo no kuba abana basigaye basambanywa, bikiyongeraho kubatera inda zitateganyijwe bikabaviramo guta amashyri, no gufata inshingano za kibyeyi kandi batazishoboye.

Ingaruka zo kubyara imburagihe bikaba kugira umuryango w’abantu batize, w’abana barera abandi, w’abantu badakora kubera ko nta burere bafite.

Ku kijyanye n’ibyaha byo gukoresha umwana imirimo ivunanye, Umuyobozi wa RIB mu Karere ka Ruhango, avuga ko n’ubwo umwana agomba gufasha ababyeyi adakwiye kujyanwa mu mirimo ivunanye ni ukuvuga ikorerwa munsi y’ubutaka, kwikorezwa imitwaro no kumukoresha imirimo y’ijoro.

Kuganiriza abana ku burenganzira bwabo ni kimwe mu bituma bagaragaza ibibazo bikibabangamiye
Kuganiriza abana ku burenganzira bwabo ni kimwe mu bituma bagaragaza ibibazo bikibabangamiye

Naho ku kijyanye n’abasambanya abana, avuga ko kimwe mu bigaragaza ko umwana ahohoterwa ku buryo buzwi, kandi bikozwe n’abantu bakuru ari imvugo iriho yo kwita abana b’abakobwa (RIB), bivuze ko umwana uri munsi y’imyaka 18 iyo umusambanyije uhanishwa igifungo cy’imyaka 25.

Asobanura ko n’ubwo RIB atari yo itanga ibyo bihano, ariko urwo rwego rugira uruhare mu kugenza ibyaha birimo no gusambanya abana, dore ko nko mu myaka itatu ishize rwakoze dosiye zisaga ibihumbi 12 ku byaha byo gusambanya abana.

Abana barezwe neza bavamo ababyeyi beza

Muhawenimana Faina wo mu kigero cy’imyaka 17, avuga ko umwana w’umukobwa afite uruhare mu iterambere ry’Igihugu, igihe yahabwa uburenganzira bwo kwiga akagira ubumenyi akabona akazi keza akagira ubuzima bwiza.

Avuga ko kuba umubyeyi w’umugore mwiza w’ejo hazaza bivuze umukobwa warezwe neza, agashinga umuryango mwiza uzarerera Igihugu.

Abana bageze mu gihe cy'ubugimbi bagaragaza ko iyo batewe inda ubuzima bwabo buba burangiye
Abana bageze mu gihe cy’ubugimbi bagaragaza ko iyo batewe inda ubuzima bwabo buba burangiye

Agora ati "Abagore bose babaye babi abaturage bose baba babi kuko umwana akurana umuco yahawe na nyina, biradusaba kwitwararika tukirinda ibituma twazavamo ababyeyi babi, umwana wirirwa asabiriza hamwe na nyina namwe murumva umuryango azashinga namara gukura".

Imikino y’abana ni hamwe mu hagaragarira ihohoterwa bakorerwe

Mu bindi bikigaragaza ko ababa bakorerwa ihohoterwa kandi bakwiye kuririndwa, ni imikino yabo irimo amakinamico, imivugo n’imbyino bahimba, aho bagaragaza ko mu miryango hagikorerwa ihohoterwa rikorerwa abana bikabavutsa uburenganzira bwabo.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika, muri imwe mu mikino abana bagaragaje ibibazo bikibabangamiye, igaragaza ababyeyi bataha basinze bagakubita abo basanze mu ngo bigatuma abana babaho nabi, bahangayitse, kandi bugarijwe n’ubukene buturuka mu miryango yabo kubera amakimbirane mu ngo.

Banagaragaje amakinamico ku bana bata amashuri, kubera kubura ubushobozi bwo kwishyura ibikenewe ngo bige, bakagaragaza ko Leta n’abafatanyabikorwa bakwiye kugira icyo bakora ngo umwana abone uburenganzira ku burezi.

Hari ibihangano by'abana biba bisaba ababyeyi kubahindukirira bakabarinda
Hari ibihangano by’abana biba bisaba ababyeyi kubahindukirira bakabarinda

Hari kandi ibyo abana bagaragaza ko batereranwa n’imiryango bakomokamo, cyane cyane igihe bahohotewe bagaterwa inda zitateganyijwe, bakirukanwa mu miryango, bakajya gushaka badakuze, ndetse hakaba n’abafite ibibazo byo kubona ubutabera ku babahohoteye, kurera abo babyaye no gucikiriza amashuri.

Abana bavuka muri ubwo buryo benshi bisanga mu mihanda, mu buzima bwo kujugunywa bakarererwa mu miryango itari iyabo, kutajya mu ishuri, gukoresha ibiyobyanwenge, ubujura no kwisanga mu bikorwa by’ubwihebe.

Leta n’abafatanyabikorwa hari ibyo bakomeje gukora ngo habeho kurengera umwana

Zimwe mu mbogamizi zakunze kugaragara mu kurengera umwana mu burezi, ni amashuri adahagije yatumaga haboneka ubucucike bwinshi ku banyeshuri, bigatuma batiga neza cyangwa bagata amashuri, ariko Leta yashyize imbaraga mu kongera ibyumba by’amashuri ku buryo ikibazo cyatangiye gukemuka.

Ku munsi w'umwana w'YUmunyafurika, abana bagiranye ibyishimo n'imiryango itari iya Leta ibitaho
Ku munsi w’umwana w’YUmunyafurika, abana bagiranye ibyishimo n’imiryango itari iya Leta ibitaho

Urugero ni nko mu mwaka wa 2021 aho nibura ibyumba bisaga ibihumbi 20 mu Gihugu hose byubatswe, kandi byigirwamo n’abanyeshuri.

Hari kandi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ngo badakora ingendo ndede bajya kurya iwabo, bikabatera kurambirwa ishuri, kwigira ubuntu mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12, no gufasha abana b’incuke kubona amarerero n’ibyo kurya by’ibanze, mu kunoza imirire bise ‘Shisha kibondo’.

Leta kandi yita no ku bagore batwite kugeza babyaye na nyuma yahoo, aho bigishwa gutegura amafunguro yuzuye, hagamijwe kurwanya igwingira ry’abana, ariko urugendo rukaba rukiri rurerure kuko imibare igaragaza ko hari uturere usanga abana bagwingiye bari hejuru ya 50%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka