Hari abamotari bahagaritse akazi kubera izamuka ridasanzwe ry’ikiguzi cy’ubwishingizi

Abamotari bakomeje gusaba ubuyobozi bufite mu nshingano ibijyanye n’ubwishingizi bw’ibinyabiziga gukurikirana ikibazo cy’izamurwa ridasanzwe ry’ubwishingizi bwa moto, aho bemeza ko ari umwanzuro ukomeje kubagiraho ingaruka, bamwe bakaba batangiye kuva muri ako kazi.

Abamotari barasaba ikiguzi cy'ubwishingizi kigabanuka kuko hari abamaze kureka akazi
Abamotari barasaba ikiguzi cy’ubwishingizi kigabanuka kuko hari abamaze kureka akazi

Bavuga ko izamurwa ry’ubwishingizi ryatumbagiye kugeza ubwo mu gihe cy’umwaka umwe buzamuwe inshuro eshanu aho bwavuye ku mafaranga ibihumbi 45, ubu bakaba bari kubazwa ibihumbi 200.

Ngo iyo babajije abayobozi b’ayo masosiyete y’ubwishingizi ku izamurwa ry’ayo mafaranga, bababwira ko impamvu ari uko impanuka za moto zikomeje kwiyongera.

Nk’uko abakorera akazi k’ubumotari mu mujyi wa Musanze babitangarije Kigali Today, mu gahinda kenshi bavuga ko bamwe bari bariteje imbere kugeza n’ubwo abenshi bakoresha moto zabo, aho batangiye kuzibika no kuzigurisha kubera izamurwa ry’amafaranga y’ubwishingizi bavuga ko badashobora kubona bagahitamo kureka uwo mwuga wari ubatunze.

Ni ubwishingizi ngo bukomeje kuzamurwa hagendewe ku gihe moto imaze, aho moto zitarengeje imyaka itanu zishyuzwa amafaranga asagaho gato ibihumbi 150 ku mwaka, mu gihe izimaze imyaka isaga itanu zishyuzwa amafaranga ibihumbi 200.

Tuyishime Jean Paul ati “Moto iri munsi y’imyaka itanu ni amafaranga 153,280, naho irengeje imyaka itanu ngo irashaje hishyurwa ibihumbi 200, bamwe twatangiye kuziparika, mu mwaka umwe assurance bayizamuye inshuro eshanu, mu ntangiro za 2020, yari ibihumbi 45, barazamura bashyira kuri 60, barazamura biba 90, barongera barazamura biba ibihumbi 120 none ngo ni ibihumbi 150 na 200”.

Arongera ati “Ubu iyi yanjye ndacyakorera ku bwishingizi bwa mbere ntegereje ko burangira nkayibika, ngashaka uwo nkorera ushoboye kwishyura ubwo bwishingizi nibyanga njye guhinga.
Abamotari tubayeho nabi sinzi impamvu baduturaho ibibazo nta nama batugishije tukumva ngo imyanzuro yafashwe”.

Ngendahimana Ravy aribaza uburyo umuntu yaba atunze moto yaguze amafaranga ibihumbi 500, ku mwaka akishyuzwa ibihumbi 200 n’ibihumbi 100 bya RRA dore ko ngo buri kwezi bari no kwishyuzwa amafaranga ibihumbi 15 bya Ejo heza, agasanga ibyo bidashoboka ko bayabona aho bamwe bafashe umwanzuro wo kuva mu kazi.

Ati “Mbona ahari atari ikibazo cy’ubwishingizi gusa, ahubwo ari ukuduca mu muhanda, niba moto warayiguze ibihumbi 500 ubwishingizi bwaraguraga ibihumbi 45, bukazamuka ku bihumbi 60 bukaza ku bihumbi 90, bukagera ku bihumbi 120, ubu bukaba bugeze ku bihumbi 200, kuri RRA barakwishuza ibihumbi 100 n’ibihumbi 15 buri kwezi bya Ejo heza, aho ni mu mwaka umwe ubwo se urasubira mu muhanda, twavuyemo neza neza ubu tugiye kuba ba mayibobo”.

Abo bamotari bavuga ko no mu gihe bagize ibyago, bagakora impanuka usanga ubwo bwishingizi basabwa ntacyo bubamarira, aho ugonze umuntu yishyuzwa amafaranga ibihumbi 500, uwagonzwe byamuviramo urupfu umumotari akishyuzwa agera kuri miliyoni kandi akikoreshereza na moto ye yangiritse.

Maniriho Phocas ati “Tumeze nk’imbobo, ntabwo tuzwi nta n’umuntu uturengera, urasabwa ayo mafaranga y’ubwishingizi wakora impanuka ukirwariza, niba bavuga ngo Assurance ni ubwishingizi bw’umuntu ugakora impanuka bakaguca ibihumbi 500, uwagonzwe yapfa bakaguca miliyoni, ubwo bwishingizi bumaze iki? Moto yawe irangirika ntacyo baguha keretse yahiye ni bwo ujya mu manza bakakuriha usiragiye, na ho iyo yangiritseho ibintu bisaba nk’ibihumbi 200 urirwariza, barangiza bati ishyura ibihumbi 200 y’ubwishingizi”.

Moto zitarengeje imyaka itanu ngo zishyurirwa amafaranga ibihumbi 150 iziyarengeje zikishyurirwa ubwishingizi bw'ibihumbi 200
Moto zitarengeje imyaka itanu ngo zishyurirwa amafaranga ibihumbi 150 iziyarengeje zikishyurirwa ubwishingizi bw’ibihumbi 200

Mu kumenya icyo ubuyobozi bw’abamotari buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yaganiriye n’Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu Rwanda, Ngarambe Daniel, avuga ko icyo kibazo gikomereye abamotari, aho ubuyobozi bwabo bukomeje kuganira n’ibigo binyuranye by’ubwishingizi, mu rwego rwo gukemura icyo kibazo gishobora kugira n’ingaruka mu gihugu kubera gukora badafite ubwishingizi.

Ati “Ni byo Kompanyi z’ubwishingizi zayazamuye, byatugizeho ingaruka zikomeye, twarabajije ntibari badusubiza ariko turimo kubikurikirana, turabasaba ko bagomba gutwara bafite assurance n’ubwo zihenze mu gihe tutarabona igisubizo ntatware. Ibindi turimo kubikurikirana turavugana n’abantu batandukanye dukore ubuvugizi kugira ngo icyo kibazo gikemuke, kuko biteye inkeke ku bamotari aho byatuma bamwe batangira gukora badafite ubwishingizi, ibintu bishobora gutera ikibazo gikomeye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ibi biteye agahinda rwose mukomeze mutuvuganire bikwiye kugera kumubyeyi wacu nyakubahwa président kagame

MUNEZERO yanditse ku itariki ya: 24-10-2021  →  Musubize

Ibi biteye agahinda rwose mukomeze mutuvuganire bikwiye kugera kumubyeyi wacu nyakubahwa président kagame.

MUNEZERO yanditse ku itariki ya: 24-10-2021  →  Musubize

gusa birababaje pe

ok yanditse ku itariki ya: 8-06-2021  →  Musubize

Nyabuneka bayobozi mutuvuganire byaducanze ububwishingizi budukuye amatakumunwa ubu abana twarihiriraga amashuri bagiyekuyahagarika rwose turabinginze ababifite munshingano icyibazo cyubwishingizi bwa Moto mucyitugereze kumubyeyi wabanya rwandabose byakubahwa perezida warepuburika yu Rwanda niwe dutegerejeho amahirwe yanyuma nahubundi tutadohorewe turapfuye birarangiye

Niyonemera yanditse ku itariki ya: 7-06-2021  →  Musubize

Ibaze kuzamura insurance ya moto gatatu mu mwaka, Ubwo ikiguzi kiraza ku uyigendaho kandi ariwe mukene!

Kslisa yanditse ku itariki ya: 7-06-2021  →  Musubize

Mwiriwe, banyakubahwa mwadufashije mukadukorera ubuvugizi kukiguzi cya assurance ya motor kirahenze cyane pee byatuyobeye mubitugereze kuri president wa republic niwe dutegerejeho igisubizo murakoze

Irankunda yanditse ku itariki ya: 7-06-2021  →  Musubize

birababaje cyane pe

alias yanditse ku itariki ya: 8-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka