Hari abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda bamaze amezi abiri badahembwa

Abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda badakorera kuri kontaro (Sous Statut), bagiye kumara amezi abiri nta mushahara bahabwa kandi ntibasobanurirwe impamvu.

Abakozi ba Kaminuza y'u Rwanda badakorera kuri kontaro bamaze amezi abiri badahembwa
Abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda badakorera kuri kontaro bamaze amezi abiri badahembwa

Aba bakozi bavuga ko baheruka umushahara w’ukwezi kwa kabiri, none bigeze ku itariki ya 24 Mata batarahembwa n’ay’ukwa gatatu. Bavuga ko ahubwo ubu bakabaye bitegura guhembwa ay’ukwa kane.

Kuwa Gatanu tariki 22 Mata 2017, Pudence Rubingisa, umuyobozi ushinzwe imari muri Kaminuza y’u Rwanda, yari yavuze kuri terefone ko bamaze kohereza amafaranga (OP: ordre de payement) kuri banki.

Yari yanasezeranyije abakozi ko bitarenze tariki 26 Mata, n’imishahara y’ukwa kane izahita igezwa ku bakozi.

Icyakora, abakozi ba Kaminuza bavuganye na Kigali Today kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata, bavuze ko umushahara utaragera kuri konti zabo.

Pudence Rubingisa, umuyobozi ushinzwe imari muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko imishahara y’abakozi itinda bitewe rimwe na rimwe nuko amafaranga ashyirwa ku ma konti y’abakozi avuye kuri konti ya iri muri banki nkuru y’igihugu (cash flow).

Biterwa kandi ngo no kwibeshya gato muri sisiteme, bituma basabwa gukosora, igihe na cyo kikaba gitambuka.

Agira ati "Ntibyoroshye gukora imishahara y’abantu barenga 2000 ngo haburemo kwibeshya igihe cyose."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Aho mwagize muti "Yari yanasezeranyije abakozi ko bitarenze tariki 26 Mata, n’imishahara y’ukwa kane izahita igezwa ku bakozi". Muzasubireyo mumubaze niba ibyo yababwiye ari ukuri cg byari ukubikiza ngo mumuvire aho. Maze mwumve ibyo ababwira noneho, Ikinyoma nticyakagombye gutangazwa bigeze aha rwose.

Mugabe yanditse ku itariki ya: 27-04-2017  →  Musubize

Hummmm
abahakana ndumva ntacyo narenzaho.
Niba uba mu Rwanda uzegere abahakorera nibo babikubwira ukanamenya ibirenze ibyo.

Agahinda kacu kazwi natwe tuhakorera.

Alias yanditse ku itariki ya: 25-04-2017  →  Musubize

Wibakinira ku mubyimba, maze barakubwira ko hari abatangiye kwiyambaza inkiko bamaze amezi icumi bakabambura Kandi kontaro yabo yararangiye!

Gabriel yanditse ku itariki ya: 25-04-2017  →  Musubize

Ngo UR ntabwo yigez’ibona umushahara? ngo bamaz’igihe kinini nta mishahara? OYA RWOSE MURABESHYA. MU RWAND’IBINGIBI NTIBIBAHO KANDI NTIBISHOBOKA.Mwarahembwe none murimo guseby’u RWANDA?Igihugu kimaze guter’imbere guhera mu 1994 koko ,mukavuga ngo ntabwo babahembye? Ariko koko mwagiye mwirinda gusebyanya. Rwandan economy is healthy;there is no economic problems in RWANDA

BYUMBA yanditse ku itariki ya: 25-04-2017  →  Musubize

Ariko uramurenganya, kuko na prudence ntiyahakanye ibyo birarane. Ahubwo yatangaje ko bayohereje kuri BNR bagiye kutabona vuba. Ikibazo kereka iyo biba ari rusange, naho kuvuga ko hari abakozi batarahembwa nta nka yacitse amahembe.

musabyimana yanditse ku itariki ya: 25-04-2017  →  Musubize

Nge nkurikije uko case ya DTP iteye bizasaba UR gutanga indishyi zigera kuri miliyoni 180 kubera ko buri muntu yagenerwa nibura miriyoni imwe. Kutubahiriza contract bikarenza amezi icumi ni ikibazo gikomeye cyane! Abo bayobozi bagombye kujya bayaryozwa.

Gasana yanditse ku itariki ya: 25-04-2017  →  Musubize

Ibya UR ntabwo ushobora kubyumva cg kubyiyumvisha utayikoramo.
ikindi muri UR harimo ibibazo birenze ukwemera, ahanini bituruka k’ubuyobozi bwo hejuru.
Kugeza ubu twe dukoreramo uretse ahari HE gusa umenya ariwe wayishyira k’umurongo.

Dukeneye impuruza, dukeneye impinduka, kuva kuri Rubingisa kuzamuka.

Alias yanditse ku itariki ya: 25-04-2017  →  Musubize

Twe abigisha muri UR college of Education, IYAKURE program ubu ikirego twakigejeje mu rukiko bazayaduha hariho n’indishyi zo kutubahiriza contract. Avoka twamaze kumwishyura. Ubushize bayaduhaye nyuma ya 12 mois tubanje kujya kwa minisitiri. Ntabwo tuzahora kwa minisitiri twahisemo urukiko.

Kamille yanditse ku itariki ya: 25-04-2017  →  Musubize

Mwibeshya, ibi ntibishoboka mu Rwanda. Niba mutaranahembwa, ni akanya gato mukabona amafranga yanyu

J.P. yanditse ku itariki ya: 24-04-2017  →  Musubize

ibyo muri UR wowe utayikoramo ntabwo wabyumva cg NGO ubyiyumvishe. niba uba mu Rwanda ugerageze gushaka amakuru ahubwo uramenya ibirenze ibi urumirwa

Alias yanditse ku itariki ya: 25-04-2017  →  Musubize

Abo bo bamaze make! Abigisha mu kitwa IYAKURE College of Education twe tumaze amezi icumi tudahembwa kandi contract ivuga ko twakagombye guhembwa buri kwezi!

Uzabakiriho Salvator yanditse ku itariki ya: 24-04-2017  →  Musubize

Ahhh ese maye burya nuku byagenze,kare numvishe ko harumwarimu wabuze ticket ngo aze kwigisha none nuko bimeze,sinamurenganya.mbega uburezi weeee,ibi byombona bitazashira nuko yitwa kaminuza ya leta ubundi nayo yagafunzwe kbsa

gariri yanditse ku itariki ya: 24-04-2017  →  Musubize

Njye nibanza uburyo Leta ntacyo ikora ngo ibibazo Kaminuza y’u Rwanda irimo bimemuje bikanyobera. Of course most of your children are studying abroad, ariko siyo mpamvu mwakomeza kurangarana ibi bibazo, kuko direct impact iri ku bana b’u Rwanda bayigamo.
1. Umukozi arasuzugurwa boshye abarimu ari abakozi bo mu ngo. No value no respect
2. Ujya kwigisha, no kubona marker wandikisha ni ikibazo. Urupapuro rwo ntubaze,...
3. Abakora amasuku bakubwira ko bamaze amezi 5 badahembwa, uwakwereka umwanda biteje muri za offices zacu.
4. Inyungu iyo ariyo yose, yaba mission, zaba public lectuers ziri international ntidufashwa kuzijyamo.
5. Guta umwanya ukora research kuri ubu birutwa no kujya kwicururiza amakara, ko ntawe ukwitayeho se!
6. Bati nta mwana ugomba gutsindwa! Niwibeshya agatsindwa, uzamukorera icyo bise remedial, umwigishe mu kiruhuko udahembwa, ubwo igikorwa ni iki? GET MARKS AND GO
NB: Mumenye ko umwarimu ufashwe nabi adashobora kwigisha neza

Alias yanditse ku itariki ya: 24-04-2017  →  Musubize

Waba uri umwalimu muri Kaminuza ukandika nk’ibi koko?
Nkaho ntaho kubariza ugira ngo usobanukirwe. Waba utaniye he n’abagendera ku nkuru z’ibihuha?! Umwarimu uzi icyo gukora ntabwo ategereza ko bamuha, arishakira, hari ibigo byinshi bitanga research grants (abarimu bashoboye barakize, ahubwo urebe neza aho bipfira). Abafite papers zifatika organizers ba int’l conference barabafasha. Ugerageze nyabuneka. Naho iby’abakora isuku badahembwa uzasobanuze neza niba ari UR cg company zabo zituziza inshingano.

Alex yanditse ku itariki ya: 24-04-2017  →  Musubize

UR ntiyita kubayikorera. nkubu twakosoye ibizamini by’abanyeshuri barangije 2016. kugeza nubu kuva 12/2016 UR-College of Education yaratwambuye. muzabatubarize niba abo twakosoye batarabonye diplome

umukosozi yanditse ku itariki ya: 24-04-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka