Hari abakoze Jenoside bakijijisha imiryango yabo ko batazi icyo bafungiye
Abafungiye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barasabwa kubwiza ukuri imiryango yabo ku cyo bafungiye, aho kuyishyira mu gihirahiro babeshya ko bafungiye ubusa.

Mukamuhashyi Esperence, akaba umwe mu barinzi b’igihango mu karere ka Nyamasheke, yemeza ko hari bamwe mu bafungiye ibyaha bya Jenoside bakijijisha imiryango yabo ko batazi icyo bafungiye.
Agira ati “Niba twifuza ko ingengabitekerezo iranduka n’imizi yayo wowe ugahora ubwira umwana ngo ‘iso arafunze afungishijwe na Mukamuhashyi Esperence. Nta wundi umuhejeje hariya.’ Umwana yakubaza ati ‘ese byatewe n’iki?’ ati ‘tuza mvanaho induru’”
Nyamara Ayabagabo Emmanuel imwe mu bafungiye muri gereza ya Rusizi kubera uruhare yagize muri Jenoside, avuga ko nyuma yo kwemera icyaha no kugisabira imbabazi bakikiranura n’abo bahemukiye ari bwo amahoro yatashye mu mitima yabo.
Ati “Iyo umaze gusaba imbabazi rwose umuryango wawe uranezerwa maze gusaba imbabazi. Madamu yaje aha ataha anezerewe yishimye mu gihe gito aragaruka arongera anzanira ingemu, ukabona rwose byaragize icyo bigarura mu miryango.”

Mugenzi we bafunganye witwa Musabyimana Domitien avuga ko imyaka yose yamaze muri gereza atarasaba imbabazi atigeze agira Amahoro. Ariko aho gahunda ya “Ndi umunyarwanda” iziye bakamwigisha yahise amenya icyo akwiye gukora ngo abone Amahoro.
Ati “Ndasaba icyo mwankorera ni uko mwanzageza n’aho nakoreye icyaha mukampa umwanya nk’uyu kuko hari abo ntakicyibuka nahemukiye nabo nkabasaba imbabazi.”
Padiri Nzamwita Eric uyobora Paruwasi ya Ntendezi akaba n’umufashamyimvire kuri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, asanga uwakoze Jenoside akwiye no gusaba imbabazi umukomokaho cyangwa uwo bashakanye aho guhora abajijisha avuga ko afungiye akarengane.
Ati “Saba imbabazi umuryango wawe ubabwire uti ‘narabakoshereje icyaha nakoze cyabasize icyashya mu mateka y’ubuzima bwanyu ariko mbasabye imbabazi.’”

Nyuma y’imyaka 24 Jenoside ihagaritswe, umuryango AVEGA ubumbiye hamwe abapfakazi ba Jenoside n’abakoze Jenoside bataratera intambwe ngo basabe imbabazi kandi abazitanga biteguye.
Kambogo Costasie hagarariye AVEGA mu karere ka Nyamasheke, yabitangaje ubwo uyu muryango wasuraga abafungiye muri gereza ya Rusizi bakomoka i Nyamasheke.
Ati “Ikibabaje ni ukutamenya gusaba imbabazi ngo uve mu bikwicaje hano ujye kubaka umuryango nyarwanda. Twebwe abantu biciwe twamaze kwiyakira turabasaba namwe kugira iki gikorwa icyanyu mwishyire mu mwanya w’abantu mwahekuye.”

Abenshi mu bagororwa bafungiye muri Gereza ya Rusizi bavuga ko “Ndi Umunyarwanda” igitangira, batabyumvaga ariko uko bakomeza gusobanurirwa ubu abagera kuri 300 mu 1.594 bafungiye muri gereza ya Rusizi bifuza gusaba imbabazi abo bahemukiye.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|