Hari abahisemo gukambika muri Gare kugira ngo bashobore kurira Noheli ku ivuko
Hari abagenzi baturuka hirya no hino mu ntara bajya mu zindi baraye muri Gare ya Nyabugogo bavuga ko babuze imodoka.

Benshi muri aba bagenzi bari bagiye kurira iminsi mikuru ku ivuko ni abari baturutse mu ntara zihuzwa n’Umujyi wa Kigali. Bakigera muri gare basanga imodoka zashize bamwe bahitamo kuharara kugira ngo bajyane n’izizinduka.
Manirafasha Izaaki wavaga i Rusizi yerekeza mu karere ka Nyagatare, avuga ko yageze muri gare ya Nyabugogo ku isaha ya sa saba z’amanywa, ariko ngo yantunguwe no gusanga nta tike y’uwo munsi isigaye.
Umunyamakuru wa Kigali Today yamusanze ku biro by’imwe muri sosiyete zitwara abagenzi ahagana ku isa sita z’ijoro zo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukuboza 2017, avuga ko nta bitotsi ashobora kubona kubera imbeho.
Yagize ati "Ubu nzagenda sa moya n’iminota 20, ariko sinzi uko iri joro riza kungendekera kuko nta n’agakoti ko kwikinga imbeho."

Imbere ye hari haryamye umugore uri mu kigero cy’imyaka 50, uvuga ko yageze i Kigali ku isa sita z’amanywa, akaba yerekeza mu Karere ka Kayonza avuye muri Huye.
We avuga ko yagize "amahirwe" yo kubona ikarito yisasira, kuko bagenzi be bandi bo baryamye hasi ku isima, ku ibaraza ry’aho bakatishiriza amatike. Hafi ya bose biyoroshe ibitenge kuko batari bitwaje amashuka n’ibiringiti.
Ati "Nta n’ubwo abo ngiye kureba i Kayonza bazi ko naheze hano muri gare, kuko nabuze n’uwanshyiriramo umuriro muri telefone ngo mbahamagare."

Aba bagenzi basaba ibigo bishinzwe kubatwara, gufatanya n’inzego za Leta bagakemura ikibazo cy’ibura ry’imodoka mu minsi mikuru, kuko ngo kimaze kuba akamenyero.
Umwe mu bakozi b’ikigo gitwara abagenzi wanze ko amazina ye atangazwa, avuga ko ibibazo byo kubura imodoka mu minsi mikuru ntacyo babikoraho.
Avuga ko abagenzi bamwe iyo bagize amahirwe ngo babona imidoka baryamamo, ariko nta kindi yabamarira.
Hirya no hino mu mujyi wa Kigali, hari abavuga ko ijoro rya Noheli ryakeye bakora, barimo abatuye uduce tw’i Nyamirambo twasanze bakanika ibinyabiziga.

Uyu munsi wa Noheli ngo wababereye uw’amahirwe kuko ibinyabiziga bidahagarara gukora. Hari n’ahandi wasangaga bakoze ibitaramo bya Noheli ariko ahanini batari abasenga ahubwo bataramiye mu tubari n’utubyiniro.
Ibitaramo bya Noheli muri za Kiliziya Gatolika nyinshi byari bishoje ku isaha ya sa tatu z’ijoro, mu gihe andi matorero ya gikirisitu atandukanye yo nta bitaramo yigeze akora.
Ohereza igitekerezo
|
Dukomeje kubifuriza noheri nziza.Leta ifatanyije na ministere ibishinzwe izashireho gahunda yihariye yo gutwara abagenzi my Minsk mikuru ya noheri n’ubunane,my buryo bwo kworohereza abagenzi.