Hari abagabo bavugwaho kubuza abagore babo gushaka amafaranga

Béatrice Ndererimana wo mu Kagari ka Bushara Umurenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare avuga ko hari abagabo babuza abagore babo gushaka amafaranga ahubwo bakifuza ko bahora mu ngo.

Ndererimana avuga ko kuboha ibikapu bituma adasaba amafaranga umugabo ku buryo abona umushyitsi akamwiyakirira
Ndererimana avuga ko kuboha ibikapu bituma adasaba amafaranga umugabo ku buryo abona umushyitsi akamwiyakirira

Ndererimana Béatrice avuga ko kera umugabo yajyaga amubuza gushaka amafaranga ahubwo akamubwira ko akazi ke ari uguhinga no gukora imirimo yo mu rugo.

Ati “Ntabwo yashoboraga kuba yakwemera ko nkora akazi kampa amafaranga, yambazaga icyo nyashakira, ubundi akambwira ko ari we ugomba kuntunga n’urubyaro rwacu ngo umugore wakoreye amafaranga arirata.”

Gusa ngo nyuma yaje kugera igihe arabyemera, Ndererimana ajya kwiga kuboha ibikapu atangira kubigurisha amafaranga arayabona.

Kubera ko abona amafaranga ngo ntacyo akibaza umugabo ahubwo ibyo akeneye byose arabyigurira.

Ndererimana ashobora kwinjiza ibihumbi 10 by'Amafaranga y'u Rwanda mu cyumweru abikesha kuboha ibikapu
Ndererimana ashobora kwinjiza ibihumbi 10 by’Amafaranga y’u Rwanda mu cyumweru abikesha kuboha ibikapu

Kuba atagisabiriza umugabo ngo byatumye barushaho kubana neza.

Agira ati “Mbere buri cyose nifuzaga namusabaga amafaranga guhera ku munyu kugera ku mwambaro w’imbere, ariko ubu sinayamubaza abona bihari keretse igikomeye ni cyo nyamwakira uwakugeza mu rugo ngo urebe dusigaye dukundana bitabaho wagira ngo nibwo tugishakana kandi mbere yahoraga antuka uko mwatse amafaranga.”

Mukunzi Elisa wo mu Kagari ka Kabuga Umurenge wa Karama avuga ko kubuza umugore uburenganzira bwo gushaka amafaranga bidindiza umuryango kandi bigatuma n’abana bawuvukamo batabasha kubona ibikenewe byose cyane kwiga.

Ati “Ukuboko kumwe ntabwo gushobora guhaza urugo, umwe iyo anyuze aha undi aha bose bazana ibitunga umuryango bikanasaguka ariko iyo ari umwe ukora ubukene buraza ubwo abana ntibige bakajya mu muhanda.”

Kisakye avuga ko umugore ashoboye kuba yakora umurimo winjiriza umuryango amafaranga
Kisakye avuga ko umugore ashoboye kuba yakora umurimo winjiriza umuryango amafaranga

Josephine Nakure Kisakye ushinzwe ubukungu mu Nama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko abagore bashoboye na bo bakwiye guhabwa uburenganzira bwo gushaka amafaranga.

Josephine Nakure Kisakye avuga ko umugore acuruza akunguka, ashobora gukora umushinga wabyara inyungu kuri we no ku muryango.

Uwo muyobozi asobanura ko abagabo babuza abagore babo gukora bihemukira kuko bishyiraho umugogoro wo gutunga umuryango bonyine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka