Hari abagabo basanga nta terambere ryabaho abagore batarigizemo uruhare

Mu Karere ka Muhanga hari abagabo bavuga ko iterambere ry’abagore ari ishingiro ry’iterambere ry’umuryango, kuko icyo umugore afite kiba ari icy’abagabo n’umuryango wose muri rusange.

Ubuhinzi bw'imboga n'imbuto ni bimwe mu biteza umugore imbere
Ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ni bimwe mu biteza umugore imbere

Byatangarijwe mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro mu Murenge wa Kiyumba, aho abagabo bagaragaje ko icyo umugore n’umukobwa batunze, kigirira umumaro umugabo cyangwa musaza we n’Igihugu muri rusange.

Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Gilbert, avuga ko kwizihiza umunsi mukuru w’umugore wo mu cyaro, ari umwanya wo guhangana n’ingorane zikibangamiye umugore mu iterambere.

Ashingiye ku butumwa bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, buvuga ko ntawe ugira icyo ahomba iyo umugore yateye imbere, Nshimiyimana avuga ko iterambere ry’umugore ari inyungu ku muryango, ari yo mpamvu imbogamizi zikimubangamiye zikwiye gukurwaho.

Agira ati “Dukwiye gufatanyiriza hamwe kurwanya impamvu umwana w’umukobwa ava mu ishuri imburagihe, gufasha abagore tubarinda ihohoterwa, dufatanyirize hamwe kurwanya amakimbirane yo mu muryango, kuko ari imwe mu nzitizi ku iteramebere ry’umugore n’umukobwa”.

Bimwe mu byo abagore bakora bakiteza imbere
Bimwe mu byo abagore bakora bakiteza imbere

Bamwe mu bagore biteje imbere bagaragaza ko impamvu bateye imbere ari uko bari mu muryango utekanye utarangwamo amakimbirane, ahubwo usanga abagabo n’abagore buzuzanya kandi byatumye betera intambwe yo kwiteza imbere.

Uwifashije Theophila wo mu Murenge wa Kiyumba, avuga ko kwitinyuka byatumye abasha korora inkoko, akaba ageze ku rwego rwo kujya mu biganiro ku rwego rw’Igihugu mu iterambere ry’umugore rishingiye ku bworozi bw’inkoko.

Agira ati “Nahereye ku matsinda twizigamira igiceri cya 100Frw, ni igiceri kimfitiye agaciro kuko nicyo cyatumye mbasha kugera ku bworozi bw’inkoko, ubu nanjye nsigaye mpugura aborozi b’inkoko kandi zanteje imbere”.

Umufatanyabikorwa mu buhinzi mu Karere ka Muhanga, DUHAMIC ADRI, avuga ko abagabo bakwiye kwiyumvisha ko icyo umugore afite n’ibikorwa agezeho biba ari iby’umuryango, bakwiye kubareka bakitabira ibikorwa bibateza imbere.

Abagore bagenewe impano zirimo amasabune n'ibitenge
Abagore bagenewe impano zirimo amasabune n’ibitenge

Umuyobozi uhagarariye DUHAMIC ADRI, avuga ko nta mugabo ushobora kugera ku iteremebe, igihe yirengagije umusanzu umugore we azana mu bikorwa bitandukanye.

Agira ati “Bavuga ko nta ntsinzi umugabo yageraho iruhande rwe hatari umugore, bivuze ko iyo umugore yakoze bituma n’umugabo ibyo akoze bigenda neza, kandi bikagirira buri wese ugize umuryango akamaro”.

Insanganyamatsiko izirikanwa igira iti “Iterambere ry’umugore wo mu cyaro inkingi y’ubukungu bw’Igihugu”.

Nshimiyimana avuga ko iterambere ry'umugore ari ishingiro ry'iterambere ry'umuryango
Nshimiyimana avuga ko iterambere ry’umugore ari ishingiro ry’iterambere ry’umuryango
Ibirori byabayemo no gucinya akadiho
Ibirori byabayemo no gucinya akadiho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka