Hari abafashwe bugwate mu bitaro bya Ruhengeri kubera umwenda babibereyemo

Hari abaturage bamaze iminsi barwariye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri mu Karere ka Musanze, bavuga ko barambiwe gufatwa bugwate n’ibi bitaro, kubera ko babuze ubwishyu bw’ubuvuzi bakorewe bitewe n’amikoro make; bakifuza ko ibi bitaro byabarekura bagataha bakazishyura buhoro buhoro.

Abahavurirwa bakananirwa kwishyura bangirwa gusohoka ibitaro
Abahavurirwa bakananirwa kwishyura bangirwa gusohoka ibitaro

Aba baturage bavuga ko bagowe n’imibereho kuko badafite ubagemurira, ngo bakaba bagiye kwicirwa n’inzara muri ibi bitaro. Muri aba harimo n’abagore bahamaze amezi akabakaba atatu barahabyariye, icyo gihe kikaba gishize batarabona uko bakingiza abana babo.

Umwe muri aba baturage agira ati “Naje kwivuriza muri ibi bitaro nturutse mu kandi karere mpabyarira umwana utari ugejeje igihe, ibitaro byaramvuye n’umwana, bansezereye bampa fagitire y’ibihumbi 250.

Ni amafaranga nabuze uko nishyura kubera ko ntishoboye, nta muryango ngira, na mama nsigaranye ni umukene wo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, uwanteye inda yaburiwe irengero.

Mbese muri make turi hano tumeze nk’imfungwa njye n’umwana, nta n’icyizere mfite cy’uko hari aho amafaranga yava mu gihe bataturekuye ngo njye kuyashakisha mbishyure”.

Uyu yongeraho ko mu mezi abiri n’igice ahamaze, umwana we atarakingirwa urukingo na rumwe.

Ati “Umwana amaze amezi abiri n’igice avutse ariko nta rukingo na rumwe arahabwa kuko ntemerewe gusohoka ibitaro ngo njye kumukingiza ku kigo nderabuzima cya Muhoza aho bikorerwa.

Njya numva ngo umwana ukivuka arakingirwa, akongera guhabwa urundi rukingo afite ukwezi kumwe n’igice, na nyuma yaho bigakomeza gutyo gutyo.

Muri izo zose nta na rumwe arahabwa kandi si njye gusa kuko hari n’abandi bagenzi banjye duhuje ikibazo. Mbese mfite ubwoba ko umwana wanjye isaha iyo ari yo yose ashobora kurwara bya birwara bikomeye kuko atakingiwe”.

Mu barwayi bananirwa kwishyura ibitaro, barimo abafite ubwishingizi bwa mituweli, hakabamo n’abatabufite. Bifuza ko ibitaro byabarekura bakajya bishyura buhoro buhoro kugeza igihe bazarangiriza uwo mwenda.

Umwe muri bo agira ati “Njye ndimo umwenda w’amafaranga arenga ibihumbi 100, mu buzima busanzwe nakoraga ubuyede ari bwo buntunze.

Uburwayi bwanjye bwarangwiririye nk’uko n’undi wese byamubaho ntabwo nari niteguye ko byantwara amafaranga angana gutya.

Nifuza ko byibura ubuyobozi bw’ibitaro bwatugirira impuhwe, bukareba ubukene buri hanze aha, byibura bikaba byaturekura tukajya gupagasa, hakaboneka amafaranga tubyishyura.

Naho ubundi bitabaye ibyo, bizakomeza gutyo gusa, yaba amafaranga yo kubishyura abure ndetse n’inzara idutsinde hano, dore ko n’abatugemurira bacitse intege, kubera kumara igihe turi hano”.

Ababereyemo ibitaro umwenda usanga igihe cyose bacungishijwe ijisho, yewe ngo baba baranafotowe, abacunga umutekano w’ibitaro bazi neza amasura yabo ku buryo ntawe bashobora guca mu rihumye nk’uko bakomeje kubibwira Kigali Today.

Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri Dr. Muhire Philibert, avuga ko ibi bitaro bifite ikibazo gikomeye cyo kuba hari umubare munini w’abahavurirwa ariko ntibabyishyure ikiguzi cy’ibiba byakoreshejwe kugira ngo bitabweho.

Yagize ati “Ni ikibazo kidukomereye kinateza ingaruka kuri serivisi ibitaro bitanga. Ababura ubwishyu bagenda biyongera umunsi ku wundi, hari abo dufite usanga umuntu umwe arimo ibitaro nka miliyoni imwe, ndetse hari n’abayarenza.

Dr Muhire Philibert, Umuyobozi w'ibitaro bikuru bya Ruhengeri
Dr Muhire Philibert, Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri

Nawe wibaze ugize abarwayi nk’abo icumi, urumva ni na ko ubushobozi bw’ibitaro bugenda bucyendera, bigatuma no kwita ku bandi barwayi bigorana. Abahagumishwa ku bw’izo mpamvu, baba bakiri mu bwumvikane na serivisi zibishinzwe, hakabanza kunoza uko bemererwa gutaha tubanje kubiha umurongo, kugira ngo n’igihe batashye bakagera iwabo kubishyuza bizorohe”.

Uyu muyobozi avuga ko bagifite imbogamizi zo kuba uturere baba baturutsemo tumenyeshwa ko babibereyemo umwenda biciye mu nyandiko, ariko bikaba bidatanga umusaruro.

Agasaba ko uturere twajya dushyira imbaraga mu kwegera abo baturage bagafatanya kwishyura umwenda kuko bikomeza gushora ibitaro mu gihombo.

Dr. Muhire avuga ko mu myaka ibiri ishize yonyine, habarwa umwenda wa miliyoni zisaga 25 z’amafaranga y’u Rwanda bitarishyurwa na bamwe mu bagiye bahavurirwa. Barimo abaturuka mu turere twa Musanze, Nyabihu, Rubavu, Ngororero n’utundi dutandukanye. Abenshi bananirwa kubyishyura ni ababa badafite ubwishingizi mu kwivuza.

Ikibazo cy’abananirwa kwishyura amafaranga y’ubuvuzi baba bakorewe cyakunze kugaragara mu bitaro byo hirya no hino, gusa iki cyemezo Minisiteri y’Ubuzima yakunze kucyamaganira kure, kuko kinyuranyije n’amabwiriza yayo yo kurengera uburenganzira bw’abarwayi cyangwa ababaha serivisi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Njyewe ndumva ahubwo niba abo barwayi barakize bakabura ubwishyu,ibitaro byabaha akazi bakagirana amasezerano y’igihe bazakora bakagira ayo bishyura umwenda banagira nayo babagenera yo kwifashisha, umwenda babereryemo ibitaro warangira bakaberekura kuko hari amafaranga n’ubundi bahemba abakora amasuku mu bitaro,naho ubundi kubatunga mubitaro badakora ntabwo ariko kubishyura, kindi Dr muzima yumva adahonyora uburenganzira bw’abo bana badakingirwa kandi abizi neza ko umwana agombo gukurikiranwa agahabwa inkingo uko bikwiriye?, none se yavugako yize iki kandi aribo usanga bashishikariza ababyeyi kubahiriza ikingirwa ry’abana? abo nibo H.E yirukana barangiza ngo bazize ubusa, batwigisha kubungabunga ubuzimana barangiza bakicisha umuntu inzara. nk’abo bana murumva batazagwingira kubera imirire mibi y’ababyeyi bababo batabona amafunguro yuzuje ibisabwa ngo abana bakureneza, none bageretseho no kubura inkingo? iki kibazo mugikurikirane gikemuke kandi ndifuza ko ubu butumwa mwabumpera Dr wibyo bitaro akumva izinama ntanze.

NSHIMIYE yanditse ku itariki ya: 11-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka