Hari abacukijwe ku kwishyurirwa Mituweli batashoboye kuyiyishyurira - RSSB
Umukozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB), ushinzwe Ubukangurambaga no Kwandika abanyamuryango, Deogratias Ntigurirwa, avuga ko 83.6% by’abacukijwe na Leta bagomba kwishyurirwa umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ari bo bamaze kwiyishyurira.
Mu kiganiro ku bijyanye n’uko ubwitabire mu kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza buhagaze, yavuze ko kugeza aho uku kwezi kwa Mutarama kugeze, abantu barenga 82.5% ari bo bamaze kwishyura imisanzu yose bakaba bemerewe kwivuza, naho mu gihe nk’iki umwaka ushize abari bamaze kwishyura imisanzu yose bari 86.7%, nk’uko yabitangarije RBA.
Yavuze ko umwaka ushize warangiye abantu 90.7% ari bo bishyuye ubwisungane mu kwivuza, ubu ngo bakaba barimo gukora ubukangurambaga kugira ngo abantu barusheho kwitabira iyi gahunda.
Mu batarishyura imisanzu harimo abishyuye ku kigero cya 75% bangana na 3% bivuje umwaka ushize ariko ubu bakaba bativuza kuko batarasoza kwishyura umusanzu wose.
Ati “Abataratanze na macye bo ntabwo barimo kwivuza kimwe n’abatanze 75%, bivuzaga umwaka ushize kuko itegeko riteganya ko bivuza kugeza ku wa 31 Ukuboza, byagera mu kwa mbere bagasabwa kuba bujuje umusanzu wose kugira ngo bivuze. Ubu dufite 3% basabwa kuzuza umusanzu kugira ngo bongere bivuze.”
Umwaka w’ubwisungane mu kwivuza wa 2023/2024 utangira, Leta yemeye kuzishyurira abaturage 180,631 bakiri mu cyiciro cy’abatishoboye Leta ifite inshingano yo kwitaho bihoraho barimo abana birera, abageze mu zabukuru n’abafite ubumuga bukabije badafite ahandi bakura, bavuye ku baturage barenga 1,995,736 Leta yishyuriye mu mwaka wa 2022/2023.
Gusa, umubare w’abo Leta yishyuriye uyu mwaka waje kwiyongera baba 636,849 kubera ko igenzura ryakozwe ryerekanye ko hari n’abandi Leta yari yacukije ariko bigaragara ko batabona ubushobozi bwo kwiyishurira. Kuri aba, wongeyeho abandi 94,420 igenzura ryagaragaje ko bishyurirwaga ariko bishoboye bakabaye biyishyurira, muri rusange hasigaye abaturage 1,264,467 bagomba kwiyishyurira uyu mwaka.
Ikigega gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), gisobanura ko ibipimo byashingiweho hemezwa ko hari abaturage bavuye mu cyiciro cy’ubukene, harimo kuba umuturage afite imiturire myiza, ari mu nzu imeze neza, ikurungiye, ifite isuku, isakaye neza akaba afite ubwiherero bwiza bufite isuku, afite aho akura ikimutunga buri munsi, abana bakaba batari mu mirire mibi, babona indyo yuzuye, bafite igikuriro kandi bakaba biga.
Ikindi gipimo ni uko umuturage abasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza, kandi afite iwe mu rugo imitungo yagezeho.
RSSB ivuga ko hakiri bamwe mu bacukijwe na Leta mu kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza, batabashije kwishyura kuko mu baturage 1,264,467 bagombaga kwiyishyurira muri uyu mwaka, nibura abaturage 1,057,600 bamaze kwiyishyurira umusanzu wa mituweli ku gipimo cya 100%, aba bangana na 83.6%, abandi bakaba batarabasha kwishyura.
Ntigurirwa ati “Nyuma y’igenzura ry’inzego zibifitiye ububasha hari bamwe mu bakuwe kuri gahunda yo kwishyurirwa na Leta kubera ingamba bashyizwemo zibazamurira ubushobozi babashije kwiyishyurira, bivuze ko bishoboka iyo abantu bashyizemo ubushake n’imbaraga.”
Yibutsa abaturage ko indwara idateguza bityo bakwiye kwishyura imisanzu, kugira ngo babashe kwivuza aho kugira ngo bazagurishe imitungo yabo barwaye kugira ngo babone ubuvuzi.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibihe byiza Abaturage baragorana kubyumva gutanga mutiweli vuba.
Babimenya Aruko barwaye urugero udafite mutiweli yishyura100%
Ibihe byiza Abaturage baragorana kubyumva gutanga mutiweli vuba.
Babimenya Aruko barwaye urugero udafite mutiweli yishyura100%