Harerimana arahakana ibyatangajwe na FDU Inkingi mu itemwa rye
Harelimana Anicet aranyomoza amakuru aherutse gutangazwa n’ishyaka FDU Inkingi avuga ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba, Esperance Dukindimana, yatumye abantu ngo bamuteme.
Harerimana yatangarije Kigalitoday ko Dukundimana bumvikana ku buryo anamufata nk’umubyeyi kuko n’icyo gihe atemwa ari na we wamuvuzaga anamushakira abazamuherekeza mu rukiko. Yagize ati “Ubu se yaba ampoye iki ko kuva natorwa atari yanambwira nabi? Uretse ko nta n’umwanya w’amatiku yabona!”
Harerimana ni umuyobozi w’umudugudu wa Kabakora, akagari ka Munanira, umurenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu.
Intandaro yo gutemwa kwa Harerimana ni umuriro w’amashanyarazi yafatiraga ku muturanyi we Hakizimana Marcel uzwi ku izina rya Kabil. Kabil rero hari amafaranga yamwishyuzaga ariko Harerimana amubwira ko atayabonera rimwe ahubwo azamuha igice.
Ayo makimbirane yarakomeje kugeza ubwo Kabil acurishije umuhoro wo kuzatema Harerimana ku buryo yanahoraga abyigamba. Ngo yafatanyije n’ushinzwe umutekano muri uwo mudugudu utumvikana na Harerimana kunoza umugambi.
Mu ijoro ryo kuwa 24 Mutarama mu masaha ya saa moya, Kabil yateye Harerimana amusanze iwe. Bahuriye imbere y’iwe amushyiriye cya gice cy’amafaranga yari amurimo nuko Kabil arayanga ahita aterura ati “Ndakwica nk’uko natemye urubingo rwawe.”
Kabil yahise arwana na Harerimana baribirandura kugera mu irembo ryo kwa Kabil, ahita ahamagara umugore we amusaba kumuzanira wa mupanga. Kabil yatemye Harerimana mu mutwe inshuro eshatu. Umuhungu wa Harerimana yaje kumukiza nawe Kabil amutema akaboko.
Kabil yahise asubira kwa Harerimana gushaka umufasha wa Harerimana ariko akubitana n’umuturanyi wabo zitwa Ndeze Faustin nawe amutema mu mutwe.
Ubwo abaturanyi bahururaga bahise bajyana abo bagabo batatu ku ivuriro ryo kuri Bralirwa ari naho umunyamabanga nshingwabikorwa yabasanze.

Bose uko ari batatu bahakana ko nta munyamakuru wabagezeho ababaza amazina ariko hari abantu bari bahuruye babaza uko byagenze ubutitsa.
Harerimana na Ndeze basanga kuvuga ko Esperance afite uruhare mu itemwa ryabo ari ukumuharabika kuko ngo uretse na bo nta muturage w’undi bigeze bagirana amakimbire. Aba bagabo ariko bavuga ko akagari ka Munanira katitaye ku mutekano wa Harerimana kuko atari ubwa mbere Kabil ashaka kubivuna kandi baranabatabaje ariko ntibabyitaho.
Kuri ubu Harerimana na Ndeze barakize ariko umuhungu wa Harerimana we aracyafite ibipfuko ku kaboko. Abatemwe na Kabil bari kuregera ubutabera kugira ngo Kabil ahanwe. Kabil acumbikiwe muri burigade ya Gisenyi. Kabil ari mu bagororwa bakoze ibyaha bya Jenoside y’Abatutsi 1994 bafunguwe.
Si ubwa mbere FDU Inkingi yandika amakuru nk’aya ku buyobozi bw’umurenge wa Nyamyumba. Ubushize yari yanditse ku munyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kirenga bavuga ko yakubise umuturage yenda kumwica.
Pascaline Umulisa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|