Harategurwa ubufasha buzahabwa Abanyarwanda 50000 bazatahuka bitarenze Kamena
Reta y’u Rwanda ifatanyije n’umuryango mpuzamahanga ufasha abimukira (IOM) bamaze gukusanya amafaranga agera kuri miliyari ebyiri azakoreshwa mu gusubiza mu buzima busanzwe Abanyarwanda batahuka mbere y’uko icyemezo gikuraho ubuhunzi gishyirwa mu bikorwa.
Abatahutse ndetse n’abaturage batishoboye biteganywa ko bahabwa icumbi ndetse bagafashwa kubona ibikorwa rusange nk’amashuri, kuvuzwa, ibiryo by’amezi atatu ndetse n’ibindi bya nkenerwa.
Igihugu cy’Ubuyapani kibinyujije mu muryango OIM cyatanze amadolari agera kuri miliyoni eshatu zo kugura ibikoresho, kubaka amacumbi no gushakira imirimo izo mpunzi zigera ku bihumbi 50 zigomba gutahuka bitarenze tariki 30/06/2013.

Umuyobozi w’umuryango OIM mu Rwanda, Catherine Northing, avuga ko kuva mu mwaka wa 2010 bamaze gufasha abaturage 8000 kandi ngo biracyakomeje mu turere 10 aho abatahuka bakorerwa imishinga ibafasha gusubira mu buzima busanzwe ndetse ikabafasha no kwegera abaturage baba basanze.
Iyo mishinga igamije kwigisha bamwe mu batahuka n’abandi baturage batishoboye kubaha ubumenyi no kubigisha umurimo w’icyo bakora kibaha inyungu. Bahabwa amahugurwa ndetse n’ibikoresho by’umwuga baba bize byo kubafasha gutangira gukora.
Mu mpera z’ukwezi gushize Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi yakiriye impunzi zatahutse zigera ku 144 bafuye mu nkambi ya Nakivale mu gihugu cya Uganda. Muri abo 19 bari abagabo, 48 ari abagore naho 77 bari abana bari barahunze mu gihe cya Jenoside yo mu 1994.
Bakaba baratangaje ko bafashe icyemezo cyo gutahuka ubwabo kubera ubuzima bubi babagamo kandi amakuru yabageragaho akaba avuga ko mu Rwanda ari amahoro.

Hagati aho bamwe mu banyamakuru batembereye mu nkambi iri mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu cya Uganda maze basanga zimwe mu mpunzi zahahungiye utazitandukanya n’abaturage baho, aba bo bakaba bavuga ko nta mpamvu yatuma batahuka.
Bamwe muri abo usanga baravuye mu nkambi bajya gutura mu duce tuyikikije aho bakorera ibikorwa by’ubucuruzi. Uretse abo kandi abandi bakora akazi mu nzuri zaho aho usanga abenshi barashyingiranywe na bamwe mu baturage bahasanze.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
To Editor
maze gusoma iyi nkuru ntekereza ko mushbora kuba mwibeshye ku mibare.Igice cya Gatatu cy’Umushinga MIDIMAR ihuriyeho na IOM, uterwa inkunga n’igihugu cy’Ubuyapani, ugiye gukorera mu turere 10 uzafasha abntu ibihumbi 5 ntabwo ari ibihumbi 50.
Murakoze