Harasuzumwa niba inteko nshingamategeko yubahiriza ihame ry’uburinganire
Umubare w’abagore bari mu nzego z’ubuyobozi ntuhagije kwemeza ko ireme ry’uburinganire ryubahirizwa mu gihe abo bagore badahabwa ibindi bikenerwa mu kazi; nk’uko Depite Aphonsine Mukarugema ukuriye Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga amategeko (FFRP), abitangaza.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa kane tariki 26/07/2012, Depite Mukamugema yatangaje ko kuba inteko ishinga amategeko cyangwa izindi nzego zubahiriza ihame ry’uburinganire, bireberwa ku bwinshi bwa serivise bahabwa zijyanye n’ibyo bakwiye.
Depite Mukamugema yibaza niba iyo abagore bakora muri izo nzego bahabwa akazi n’izindi nshingano zihariye ku bagore ziba zatekerejweho. Ati “Ese gushyiramo abakozi bikorwa bite? Nko mu nteko ese iryo hamwe naho rirubahirizwa?”
Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda iza ku mwanya wa mbere ku isi mu kugira abagore benshi, aho ifite abagera kuri 56%. Muri Sena harimo abagera kuri 38%, nk’uko byemejwe na Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Jean Damascene Ntawukuriryayo, wayifunguye.
Kuva kuri uyu wa gatanu tariki 27/07/2012, hateganyijwe ibikorwa by’iminsi itatu bigamije gusuzuma niba inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yujuje ibisabwa kugira ngo abe ari inteko yitwa ko ikurikiza ihame ry’uburinganire.
Iryo suzuma rizagaragaza ahagikenewe kongerwamo ingufu kugira ngo ibe yujuje ibisabwa mu kuzuza iri hame ry’uburinganire.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubwo se konumvishe iyo bose bavu bose baba bagira batiibyose nibyo bizatuma bogerwa ra ahaa! Ninde uri hasi ninde urihejuru
Twirinde ingwizamurongo ngo ngaho turiho turubahiriza ihame ry’uburinganire. Umuntu niwe wiha agaciro ntabwo agahabwa n’igitsina cye. "The right man/woman in the right place"
Nimureke umurimo ukorwe n’umuntu uwushoboye kuko iterambere ntaho rihuriye n’ihame ry’uburinganire.