Harashakwa uburyo abatanga amakuru kuri ruswa bakwiyongera
Imibare itangwa na Transparency International Rwanda (TI) yerekana ko abatanga amakuru kuri ruswa bagenda bagabanuka aho kwiyongera ngo ihashywe burundu.

Byagaragarijwe mu kiganiro kijyanye no gusoza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, cyabaye kuri uyu wa 9 Ukuboza 2016.
Muri icyo kiganiro byagaragaye ko ruswa mu Rwanda igihari kandi n’amayeri yo kuyaka no kuyitanga agenda ahindagurika.
Umuvunyi mukuru, Aloysie Cyanzayire avuga ko hakenewe ubukangurambaga mu baturage ngo bashyire ingufu mu gutanga amakuru kuri ruswa.
Agira ati “Umubare w’abantu batanga amakuru kuri ruswa uracyari hasi cyane kuko ari 15% gusa. Ikibabaje ni uko imibare igenda igabanuka buri mwaka aho kuzamuka.
Hakenewe rero imbaraga za buri wese ngo abatanga amakuru kuri ruswa biyongere bityo amakuru n’ibimenyetso biboneke, abakekwaho ruswa bakurikiranwe.”

Raporo ya TI yerekana ko muri 2011 abatanga amakuru kuri ruswa bari 19%, muri 2012 baba 17.4%, muri 2013 baba 14.3%, muri 2014% baba 25%, muri 2015 baba 18.1% naho muri 2016 ni 15.4%.
Umuyobozi wa TI Rwanda, Ingabire Immaculée avuga ko impamvu gutanga mamakuru kuri ruswa bigenda bigabanuka ari uko bamwe mu bakayatanze nabo baba babifitemo inyungu.
Agira ati “Abikorera bapiganirwa amasoko ya Leta bemeza ko mu masoko 10, umunani aba yaratanzweho ruswa.
Iyo hagize ugira icyo avuga kuri iyo ruswa, abatanga amasoko bose baramukomanyiriza ngo agira akarimi kandi nta kimuvaho, bityo bagatinya gutanga amakuru.”
Akomeza avuga ko hari n’abatinya gutanga amakuru kuri ruswa kuko kubona ibimenyetso bigorana cyane bagahitamo kubyihorera.
Ubu bushakashatsi bwerekanye kandi ko mu mezi 12 ashinze, mu Rwanda hatanzwe ruswa ingana na miliyari 35.5Frw, ikaba yaratanzwe n’abantu bagera kuri miliyoni n’igice.

Iki kiganiro cyasojwe hatangwa ibihembo ku turere twitwaye neza kurusha utundi mu kurwanya ruswa.
Akarere ka Gisagara kaje imbere n’amanota 70%, Gasabo ya kabiri 69.5%, Huye iya gatatu 69% naho Burera iherukira utundi na 20%.
300#news#30
Ohereza igitekerezo
|
harahantu mfitibimenyetso byuko habayeruswa arko nabuzuko mbahamagarape kndi mfite facts zibigaragaza
Hari igihe umenya abariye ruswa ukabura uwo wizeye wabibwira ahubwo mutwibutse telephone twahamagaraho tuzabahe amakuru menshi ya ruswa
To transparency international