Harasabwa ko itegeko rigenga umutungo bwite w’ubwenge rishyirwa mu bikorwa

Ubwo hizihizwaga umunsi wo kurinda umutungo bwite w’ubwenge hagaragajwe ko bikwiye ko Abanyarwanda bose basobanukirwa n’icyo umutungo bwite w’ubwenge ari cyo, ndetse n’itegeko riwugenga rigashyirwa mu bikorwa ku buryo bugaragara.

Uwo munsi wizihijwe tariki 25/05/2012 ku cyicaro cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda (INMR) i Huye.

Umuliisa B. Alphonse, Umuyobozi Mukuru wa INMR, yagaragaje ko iki kigo gifite imitungo myinshi ariko ikaba itarinzwe. Yagize ati: “Iyi Ngoro y’Umurage y’i Huye irimo ibintu byinshi, cyane cyane amafoto, ariko ntabwo turabasha gushyiraho uburyo bwo kubirinda ku buryo twabasha gukurikirana uwo twabisangana wese”.

Uretse n’ibyo, ingoro z’igihugu z’umurage ziteye ku buryo abantu bazinjiramo banyuze ahantu hatandukanye kuko nta ngo zikomeye zihakikije. Ibyo bituma nta wamenya igihe abantu bahinjiriye. Bafatiye ku kuntu ingoro z’umurage zo mu bindi bihugu ziba zirizwe, abari bitabiriye ibiganiro byo kuri uyu munsi basanze INMR igomba gushaka uburyo yakemura iki kibazo.

Ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuhanga n’ikoranabuhanga (IRST) cyerekanye uburyo gikora ubushakashatsi ku miti gihereye ku buvuzi gakondo. Ibiti byifashishwa muri ubu bushakashatsi biboneka mu mashyamba kimeza akiboneka mu Rwanda. Iki kigo kandi cyandika n’ibitabo bigaragaza ubushakashatsi bwakozwe mu kugera kuri iyi miti.

Abari bitabiriye ibiganiro basanze IRST igomba gushyiraho ingamba zo kurinda uburyo bakoramo iyi miti kugira ngo hatazagira ababigana. Basanze kandi n’ibyo biti biri mu mashyamba kimeza bitarinzwe ku buryo nta wakwizera ko abanyamahanga batabyiba.

Umwe mu bari muri iyi nama yagize ati “Ikoranabuhanga ryateye imbere ku buryo umuntu ashobora gufata ikibabi kimwe akagikuramo ingemwe zo guhinga ibindi biti bimeze nka cyo. Hari hakwiye gufatwa ingamba zo kurinda umutungo wo mu mashyamba kimeza yacu.”

Ku bw’ibyo, umuyobozi mukuru wa INMR yifuje ko hifashishijwe impuguke, ikigo ayobora cyakorana na IRST ndetse na Minisiteri y’inganda (MINICOM), bagashyiraho ingamba zo kurinda imitungo igaragara muri ibi bigo.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka