Hararebwa uko ingendo mu Rwanda zakoroshywa ku bufatanye na Koreya y’Epfo

Minisiteri ishinzwe Ubutaka, Ibikorwa remezo n’Ubwikorezi muri Koreya y’Epfo, na Minisiteri y’Ibikorwa remezo y’u Rwanda, byiyemeje ubufatanye mu korohereza ingendo za rusange abaturarwanda.

Urubuga rwa Twitter ya Minisiteri y’Ibikorwa remezo, ruvuga ko ibi byemeranyijweho, mu biganiro Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Nsabimana Ernest yagiranye na mugenzi we wa Koreya y’Epfo, Eo Myeong-so, ubwo bari bitabiriye Inteko Rusange y’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Bidukikije, Global Green Growth Institute (GGGI) yabereye i Seoul.

Iyo nama y’Inteko Rusange ya GGGI, yari iyobowe na Ban Ki Moon, abayitabiriye bakaba baraganiriye ku byagezweho nyuma y’Inama y’Umuryango w’Abibumbye ku iterambere rirambye ya Rio 2012 (Rio+20).

Minisitiri Nsabimana yasobanuriye abitabiriye iyi Nteko rusange, urugendo rw’u Rwanda mu kurengera ibidukikije ndetse n’ingamba zikomeje gufatwa mu kugera ku iterambere rirambye, ari nako hibandwa ku kurengera ibidukikije.

Ku wa 28 Ukwakira 2022, Minisitiri Nsabimana na mugenzi we wa Koreya y’Epfo, Eo Myeong-So, bagiranye ibiganiro byihariye ku ngingo zigaruka ku bufatanye.

Minisitiri w'Ibikorwa remezo, Dr Nsabimana Ernest
Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Nsabimana Ernest

Minisiteri y’Ibikorwa remezo ivuga ko abayobozi bombi baganiriye ku buryo hari abahanga bagiye guhugurwa, bitezweho kuzana ibisubizo mu rwego rwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Minisiteri zombi zemeranyije ubu bufatanye bugamije koroshya ingendo z’abaturage, ndetse hagashyirwaho ihiganwa hagati y’abazaba bashinzwe gutwara abantu.

Koreya y’Epfo isanzwe ifitanye umubano n’u Rwanda ushingiye ku bikorwa remezo, ikoranabuhanga, uburezi n’ubuhinzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bararushywa n’ubusa, ayo mafaranga bazayishyire mu yindi mishinga ifitiye igihugu akamaro aho kuyatwikira muri transport

Mugisha yanditse ku itariki ya: 2-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka