Harakorwa umuganda udasanzwe wo guhangana n’ibiza
Mu gihugu hose, biteganyijwe ko uyu munsi tariki 16/05/2012 ndetse no kuwa gatandatu tariki 19/05/2012 hakorwa umuganda udasanzwe mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’ibiza bimaze iminsi bihitana abantu n’ibintu bigasenya amazu n’ibikorwa remezo.
Mu muganda wo kuri uyu wa gatatu tariki 16/05/2012, mu karere ka Nyabihu urayoborwa na Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, naho mu tundi turere umuganda urakurikiranywa n’abaminisitiri badushinzwe.
Hateguwe gukorwa ibikorwa byo gukura imyanda aho yagiye hatabikwiye nko gusibura imihanda, gusibura ibiraro, gusibura inzira z’amazi no kuzibura ibyobo by’amazi.
Mu Ntara y’Uburasirazuba, umuganda urarangwa no gusana amazu yangijwe n’imvura n’imiyaga mu turere twa Kirehe na Ngoma; nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Iguhugu ribitangaza.
Kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi mu turere twose tw’u Rwanda habonetse ibiza byatewe cyane cyane n’imvura imaze iminsi igwa mu gihugu hose.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|