Haraganirwa ku buryo serivisi zifite aho zihuriye zahurizwa hamwe

Bamwe mu bakurikiranira hafi serivisi zitangirwa mu gihugu baremeza ko byaba byiza serivisi zitangirwa mu bigo zifite aho zihuriye zahurizwa hamwe, kugira ngo abazishaka ntibajjye bazenguruka bava hamwe bajya ahandi.

Ibi biravugwa mu gihe ngo hari ibigo usanga bifite ibiro byinshi ariko kugira ngo uhabwe serivisi zikurikirana ugomba gukora urugendo, nk’uko bitangazwa na Ignace Dusengimana, umwe mu bayobozi b’umuryango uteza imbere imitangire ya serivisi nziza UNA-Rwanda.

Dusengimana, umwe mu bayobozi ba UNA-Rwanda asobanura uburyo serivisi zifite aho zihuriye zikwiye guhuzwa.
Dusengimana, umwe mu bayobozi ba UNA-Rwanda asobanura uburyo serivisi zifite aho zihuriye zikwiye guhuzwa.

Agira ati: “Guteza imbere ibikorwa bijyana na serivisi nziza nibyo tuba dushaka gushyira imbere kuko ikibazo kirahari kandi si no mu Rwanda gusa no ku isi hose kirahari.

Ariko twebwe Abanyarwanda turimo turagishakira umuti kugira ngo niba ushaka nk’iyo ndangamuntu wiva aha ngo ujye i Butare ugaruke. Ahubwo nibashyire abantu babizi hamwe, bashyire abantu babizi hamwe ugende ufate igihe gito uhite ubikora.”

Rucababisha, umunyeshuri muri kaminuza ya Kigali (ULK) yemeza ko ikibazo cyo kudatanga serivisi zinoze gishobora kurangira abantu bagihagurukiye.
Rucababisha, umunyeshuri muri kaminuza ya Kigali (ULK) yemeza ko ikibazo cyo kudatanga serivisi zinoze gishobora kurangira abantu bagihagurukiye.

Abandi nabo bemeza ko ikibazo cya serivisi itanoze mu Rwanda gishobora kwitabwaho kigakemuka, nk’uko byemezwa na Silvain Rucababisha, wiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali.

Avuga ko abenshi badaha agaciro imitangire ya serivisi ariko umunsi babyibukijwe bizafasha Abanyarwanda n’ababagana kubona serivisi nziza.

Ibi nibyaganiriweho mu mahugurwa yateguwe n’uyu muryango yahuzaga bamwe mu bakora mu bigo bitandukanye, abanyeshuri n’abandi batandukanye, yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 04/09/2013.

Aya mahugurwa yari agamije guhugura abazahugura abandi muri serivisi zitandukanye zitangwa mu Rwanda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Gutanga servisi nacyo ni igishoro nkuko upanga gufungura iduka ukagua comptoir n’ibindi na service ugomba kuyiha ingengo y’imali uti iyihe? Ese ufite umukozi wakira abakiriya ubasekera akabasuhuza, ese ibiciro babibona neza aho byanditse, ese ubaha garantee, ese ibyo bashaka barabibona, ibi byose urabona ko bisaba ingengo y’imali kandi utayibigeye nicyo gihombo cyawe kuko yo ntiyirengagizwa kuko ifite ikugiraho ingaruka zikomeye cyane aricyo gihombo

karamuga yanditse ku itariki ya: 6-09-2013  →  Musubize

Nukuri iyaba bose bakoraga nka Immigration pe

RUHANGA Julie yanditse ku itariki ya: 5-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka