Haracyari imbogamizi mu guhabwa servisi muri Nyagatare

Abaturage bagana ibigo bitanga servisi byaba ibya Leta ndetse n’ibyigenga mu karere ka Nyagatare baratangaza ko hakiri utubazo mu mitangire ya servisi.

Iyo usuye ibigo bitandukanye cyane cyane ahatangirwa servisi muri aka karere, usanga abaturage ari benshi ndetse benshi bavuga ko baba bahasiragiye inshuro nyinshi badahabwa servisi nkuko bazifuza.

Mu bigo bya Leta Kigali Today yasuye aho abaturage bahabwa servisi, ninko mu kigo nderabuzima cya Bugaragara, ibiro bishinzwe servisi z’ubutaka mu karere ka Nyagatare, ndetse no ku nzu itangirwamo servisi zijyanye n’iby’ikoranabuhanga ya Nyagatare ariyo izwi ku izina rya Nyagatare Community Telecentre y’ikigo Rwanda Information Technology Authority (RITA).

Abaturage twaganiriye batangaza ko muri rusange servisi zitangwa uretse ko zitinda muri ibi bigo byavuzwe haruguru, ariko abo twasanze kuri Nyagatare Community Telecentre bavuga ko bahungukiye ubumenyi mu by’ikoranabuhanga ndetse na servisi zihuse.

Musafiri Jean Claude yagize ati “Ngiye henshi mu bigo bitandukanye nshaka service. Mu byukuri ntabwo bigenda neza, ariko ugereranyije n’ahandi, iyi Telecentre iragerageza kuguha abaturage ubumenyi ndetse na service zihuse.”

Ku karere ka Nyagatare, uhasanga abaturage batari bake, abenshi baje gushaka servisi zitandukanye nk’izo mu biro bya notaire, abandi baje gutanga ibirego k’ubuyobozi bw’akarere ku bibazo by’akarengane bitandukanye, n’ibindi byinshi.

Nkuko bisobanurwa na bamwe, ngo ikibazo kigaragara mu mitangirwe ya service ku karere, ngo nuko baza akenshi bakoze urugendo ariko bagasubirayo badahawe servisi nkuko babyifuza.

Uyu muturage utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Akenshi tuza hano tuvuye mu mirenge kubera biba byananiranye. Ariko nanone iyo tugeze hano (ku karere), usanga badusubizayo ngo tugende ibibazo byacu bikemukire ku murenge. Ibi biratubangamira cyane kuko abayobozi b’imirenge baba batabikemuye kandi tukongera kubasubira imbere.”

Bacyeza Marie Claire, umwe mu baturage twasanze ku karere ka Nyagatare yavuze ko service akenshi zipfira mu bakozi bo hasi.

Ati “Abakozi bato nibo badindiza service cyane. Akenshi jye nkeka ko baba batabona ijisho ry’abayobozi babo hafi. Dore nk’ubu nazindukiye aha nshaka gusinyisha impapuro mu biro by’ubunyamabanga, ariko kugeza ubu baracyambwira ngo ntegereze.”

Abandi baturage batandukanye twaganiriye, bahurije ku kibazo cy’abakozi bamwe na bamwe batinda kubakira bibereye kuri telephone.

Bagize bati “Urugero dutanga ni nk’iyo umuntu agiye gusaba service ku karere, ariko ugasanga umuntu uzisaba yibereye kuri telephone ukabanza kumutegereza igihe kirekire. Ibi ni ibintu bigomba gukosorwa naho ubundi biradindiza iterambere.”

Ku biro by’ubutaka mu karere ka Nyagatare, twahasanze abaturage benshi baje gufata ibyangombwa by’ubutaka bwabo. Aba baturage bavuga ko muri rusange ibyangombwa babihabwa, ariko nanone banenga ababaha iyi servisi kukuba batabaha ubusobanuro buhagije mbere yo kuza kugirango badasiragira cyane.

Umwe yagize ati “Ibyangombwa turabihabwa pe. Ariko nanone ikibazo dufite, ntabwo aba babiduha baba babanje kudusobanurira neza ibisabwa kugirango tubihabwe, bityo ugasanga umuntu asiragira inshuro nyinshi aza hano bamusubizayo.”

Barasaba uburyo bajya banyuzamo ibirego mu gihe badahawe servisi nziza

Abagana ibigo bitanga service mu karere ka Nyagatare, baratangaza ko batarasobanukirwa aho bajya batangira ibirego mu gihe badahawe servisi zinoze.

Gahunde Mukama Joseph yagize ati “Nibyo usanga kuri buri muryango w’ibiro by’umukozi mu karere hariho nimero za telephone y’umuyobozi umushinzwe kugirango amenyeshwe niba uwo mukozi adaha abaturage servisi nkuko abishinzwe, ariko nanone dukeneye nk’umuyoboro wundi twabinyuzamo.”

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka