Haracyari icyuho ku ruhare rw’abaturage mu ngengo y’imari

Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), ivuga ko kugeza ubu hakiri icyuho mu ruhare rw’abaturage mu itegurwa ry’ingengo y’imari y’igihugu, nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi.

Byagarutsweho na Me Emmanuel Safari, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CLADHO, ubwo yari mu kiganiro Ubyumva Ute kuri KT Radio hamwe n’abandi bayobozi, ku wa Gatatu tariki 8 Ukwakira 2020, ikiganiro cyibanze ku ruhare rw’umuturage mu ngengo y’imari.

Me Safari ahereye ku bushakashatsi bwagiye bukorwa ku ruhare ry’abaturage mu itegurwa ry’ingengo y’imari y’igihugu, yemeza ko hari ikigenda kizamuka, ariko ko hakiri icyuho, bigasaba ko urwo ruhare rwazamuka kurushaho.

Agira ati “Ubushakashatsi twakoze muri 2013 ku ruhare rw’umuturage mu ngengo y’imari, cyane ko ari we ndorerwamo y’iterambere, twasanze ruri kuri 7%. Ubundi bushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) muri 2017, bwerekanye ko rwari rugeze kuri 29%, muri 2018 urwo rwego rwakoze ubundi bushakashtsi bwerekana ko urwo ruhare ruri kuri 47.7%”.

Ati “Muri 2019 ari bwo bushakashatsi buheruka byari bigeze kuri 56%, bivuze ko niba ari aho tugeze hakiri abandi baturage benshi batagira uruhare mu ngengo y’imari y’ibibakorerwa. Haracyari rero icyuho kuko 44% basigaye ari benshi mu gihe intego ari uko buri muturage yatanga igitekerezo cye”.

Avuga kandi ko hari ibyo banenga mu gushishikariza abaturage kwitabira ibiganiro bivuga ku itegurwa ry’ingengo y’imari bikunze gutangira mu Kwakira kwa buri mwaka.

Ati “Icyo tutishimiye ni uko inyandiko ya Minisiteri y’Imari n’igenamigambi ikangurira abaturage kwitabira ibyo biganiro isohoka itinze, nk’ubu yagombye kuba yarasohotse ndetse n’ibiganiro byaratangiye. Ibyo rero bituma n’iyo bije biza bitinze kandi abayobozi bavuga ko byihutirwa bityo umuturage ntatekereze neza agatanga ibisubizo abonye”.

Ati “Hari kandi ikibazo cy’intege nke mu kugarurira abaturage ibyavuye mu byo bemeje ubwabo byabakorerwa, kuko hari urwego na none rubisubiramo. Tuvuge nko mu mishinga itatu y’abaturage bemeje ko yakorwa hakagira umwe ukurwamo abaturage ntibabimenyeshwe mbere y’uko ingengo y’imari yemezwa, ni ikibazo kuko uruhare rw’umuturage rwagombye kugaragara no muri izo mpinduka”.

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe igenamigambi, Yves Bernard Ningabire, avuga ko hari intambwe igenda iterwa mu ruhare rw’umuturage kandi ko intego ari ugukomeza.

Uruhare rw'umuturage mu ngengo y'imari ruracyakeneye kuzamuka
Uruhare rw’umuturage mu ngengo y’imari ruracyakeneye kuzamuka

Ari “Urebye muri za 2016 aho twari turi munsi ya 10% ukareba n’aho tugeze ubu hari intambwe igenda iterwa, gusa ni urugendo rukomeje. Intumbero dufite nka Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ni uko uruhare rw’abaturage mu ngengo y’imari ruzaba ruri kuri 90% muri 2024, ni intego twihaye hamwe n’abafatanyabikorwa”.

Ati “Bivuze ko umunsi ku munsi tugenda dushyiraho uburyo bwo gukosora ibyagiye bivugwa ko bitagenda neza, nk’aho bivugwa ko abaturage bakeneye umwanya uhagije wo gutekereza ku byo bifuza gukorerwa. Mu biganiro byose abaturage bagirana n’ubuyobozi ubundi ibyo bitekerezo byagombye kwakirwa kandi birakorwa, hakiyongeraho cya gihe cyihariye tukizera ko bizatungana”.

Akomeza avuga ko hazakorwa ibishoboka byose ibitanoze bikanozwa, bityo umuturage akagira uruhare rwuzuye mu ngengo y’imari kuko ari we mugenerwabikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka