Haracyari amahirwe urubyiruko rutabyaza umusaruro
Urubyiruko rurakangurirwa gukoresha imbaraga rufite mu bumenyi no mu bwenge kugira ngo rubyaze umusaruro amahirwe rufite mu gihugu no hanze yacyo.

Babisabwe na Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, ubwo yatangizaga ihuriro ry’urubyiruko, ribaye ku nshuro ya gatanu rizwi nka “Youth Connekt Convention”, tariki ya 14 Ukuboza 2016.
Minisitiri Nsengimana yongeye kwibutsa urubyiruko ko hari amahirwe menshi abategereje mu Rwanda no hanze yarwo batabyaza umusaruro.
Agira ati “Ntabwo imbaraga z’urubyiruko zose ziri gukoreshwa. Turakora kugira ngo buri rubyiruko rubyuke ruzi icyo rugiye gukora kijyanye n’ubumenyi kandi bikubakira no ku bushake.
Ku myuga itandukanye bakora ku mahirwe ari mu Rwanda no mu mahanga, haracyari ikinyuranyo hagati y’amahirwe ahari n’umusaruro uhari.
Nidukuramo ikinyuranyo ubukungu, buzihuta imirimo izaboneka ku rubyiruko, ntibyumvikano ko igishanga cyaturana n’umusaruro muke. Umuntu asonza afite imbaraga ate!”

Urubyiruko rutangaza uko kubahuriza hamwe bituma barushaho kwitinyuka, bagahumuka bakabona ko hari byinshi bashoboye kandi bashobora kubyaza amahirwe.
Bakaba bizeye ko uko iminsi izagenda ishira ibyo binyuranyo by’imbaraga n’umusaruro bizagenda bivaho ndetse bikazashira burundu; Musabyimana Pascal wo muri Nyamasheke abivuga.
Agira ati “Iyo duhuriye hano twungurana ibitekerezo tukanabona uburyo ushobora kumenya amahirwe ari ahandi wowe utazi.
Ibi bituma dutinyuka ndetse tugasobanukirwa neza amahirwe ari mu gihugu ku buryo dushiritse ubute twakora byinshi tukiteza imbere tugateza imbere n’igihugu cyacu.”

“Youth Connekt Convention” ni ihuriro ry’urubyiruko ruturutse mu turere twose two mu Rwanda.
Barahura bakiyibutsa indangagaciro n’umuco Nyarwanda, bakibutswa amahirwe bafite mu kwihangira imirimo.
Kandi bakagira uruhare rusesuye mu gutanga ibitekerezo byabo nk’urubyiruko mu nama y’Umushyikirano kandi hagatoranywa imishinga y’indashyikira izaterwa inkunga.
Muri iri huriro urubyiruko rwaboneyeho kwerekana ibyo rwakoze mu imurikagurisha bateguye.

Iri huriro ariko rifite umwihariko kuko ririmo urubyiruko rw’Abanyarwanda rwaturutse mu bihugu bitandukanye, rurimo n’urukomoka ku banyarwanda bakiri impunzi mu bihugu bitandukanye, bagifite amatsiko menshi ku bibera mu Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|