Haracyari abagore batinya imyanya imwe n’imwe y’akazi

Abagore bo mu Karere k’Ibiyaga bigari n’u Rwanda ruherereyemo bari mu myanya y’ubuyobozi bahamya ko hari bagenzi babo bagitinya imyanya imwe n’imwe y’akazi ngo n’iy’abagabo.

Ibiganiro ku buringanire ngo byitezweho umusaruro
Ibiganiro ku buringanire ngo byitezweho umusaruro

Babitangaje kwa Gatandatu taliki 10 Ugushyingo 2018, ubwo bari mu biganiro byabereye i Kigali, mu rwego rw’ihuriro ‘Dynamique Amahoro-Amani’ ry’Abaskuti n’Abagide bo mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi na Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho bibanze kuri Gender.

Alexia Nkurunziza, Umunyarwandakazi uri mu bategura ibyo biganiro, avuga ko abagore ahanini ari bo biheza ku kuba bajya mu myanya ikomeye.

Agira ati “Mu Rwanda abagore twahawe urubuga ariko ntituratinyuka ngo duhatane kimwe n’abagabo. Akenshi ni twe twica amahirwe twahawe, ushatse kugaragaza ko ashoboye, akavuga ko yajya mu mwanya runaka, bagenzi be baramutwama ngo arashaka kubateza abagabo”.

Arongera ati “Hari nk’umugore ujya mu buyobozi inshingano z’urugo agahita azishyira ku ruhande. Agatangira gutaha ijoro nk’aho ari byo yaharaniraga, ntiyongere kumva uwo bashakanye n’ibindi, iyo myumvire ni yo igomba guhinduka kuko ntiyatuma umugore atera imbere”.

Abaskuti n'Abagide biyemeje kumvikanisha neza ihame ry'uburinganire mu bihugu by'ibiyaga bigari
Abaskuti n’Abagide biyemeje kumvikanisha neza ihame ry’uburinganire mu bihugu by’ibiyaga bigari

Pauline Uwamariya Sebujangwe w’i Goma muri RDC, avuga ko iwabo na ho icyo kibazo gihari nubwo hari intambwe yatewe.

Ati “Abagore biga mu mashuri amwe n’abagabo ndetse harimo n’abahanga cyane, ariko nk’iwacu nta mugore wabona uyobora minisiteri y’imari cyangwa iy’ububanyi n’amahanga, duharirwa iz’imibereho myiza y’abaturage. Ni twe rero tugomba kwerekana ko dushoboye, kuko muri twe hari abatinya iyo myanya”.

Akomeza asaba ko abagabo baha umwanya abagore bakigaragaza, bakerekana icyo bashoboye ari na bwo ngo bazatinyuka, ntubumve ko bagomba kuza inyuma.

Ida Claire Umuhoza, Umurundikazi w’Umugide witabiriye ibyo biganiro, yemeza ko urubyiruko ari rwo ruzagira uruhare runini mu kurandura iyo myumvire.

Ati “Urubyiruko ruhagurutse cyane cyane abakobwa bakajya mu myanya ifata ibyemezo nk’uko tubibona mu Rwanda, nta kabuza iyo myumvire yahinduka n’ibihugu byacu bigatera imbere. Iwacu kimwe na henshi muri Afurika, umukobwa arikumira kandi ashoboye, ibyo rero bigomba guhagarara”.

Alexia Nkurunziza ahamya ko abagore badakoresha neza amahirwe bahawe yo kugaragaza ko na bo bashoboye
Alexia Nkurunziza ahamya ko abagore badakoresha neza amahirwe bahawe yo kugaragaza ko na bo bashoboye

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’urubyiruko, Mwesigwa Robert, ahamya ko ibyo biganiro hari icyo byongera mu mibanire y’ibyo bihugu.

Ati “Urubyiruko ni rwo bihugu by’ejo, iyo ruganira nk’uku rwahuye ruvuga icyateza imbere ibihugu cyane cyane imibanire yabyo ni ikintu cyiza kuko basangira ubunararibonye. Iyo bageze iwabo babiganiriza n’abandi, bikaba ubuvugizi bwatuma ibihugu byacu birushaho kubana neza”.

Ibyo biganiro bihuza Abaskuti n’Abagide ni ngarukamwaka, ibihugu uko ari bitatu bigasimburana kubyakira, ngo bikaba byitezweho kumvikanisha neza ihame ry’uburinganire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ABAGORE nabo bakora neza,ndetse rimwe bakarusha abagabo.Urugero,muribuka ex-prime minister of England witwaga Margaret Thatcher cyangwa Golda Meir wa Israel.Off course hari imirimo myinshi abagore badashobora.Mu Iyobokamana,Abagore Imana ibabuza kuyobora amadini n’Insengero.Soma 1 Timote 2:12 na 1 Abakorinto 14:34,35.Nubwo uyu munsi Abagore baba ba Pastors,Bishop na Apotre,ni ukwica itegeko ry’imana kubera gushaka ubukire.Kera ntibyabagaho.Ahandi abagore imana ibuza kuyobora,ni mu rugo.Nkuko 1 Abakorinto 11:3 havuga,Umugabo niwe ugomba gutegeka mu rugo gusa (chef w’umugore).Abagore barenga kuli ayo mategeko 2 y’imana,ntabwo bazaba muli paradizo dutegereje.

mazina yanditse ku itariki ya: 12-11-2018  →  Musubize

Muvandi, ah ndabona wowe rwose ubisubije irudubi! Bibiliya nemera ibirimo ariko hari aho itagendana n’uko isi yikaraga ! Aho isi yari iri mu myaka 2020 ishize sinzi niba n’imitekerereze ariho igomba kuba iri?! Bitabaye ibyo bwa bwenge Imana yaturemanye yazaduhana kubera kutabukoresha?!

Aristide Tapir GAPIRA yanditse ku itariki ya: 15-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka