Haracyakenewe imbaraga mu gusobanurira abaturage iby’agapfukamunwa

Hirya no hino mu gihugu abaturage bavuga ko bumva ibyo kwambara agapfukamunwa kugira ngo birinde Covid-19, ariko ko nta makuru ahagije bagafiteho ku buryo bakeneye gusobanurirwa byimbitse.

Hari abatarasobanukirwa iby'agapfukamunwa (Photo:Internet)
Hari abatarasobanukirwa iby’agapfukamunwa (Photo:Internet)

Kuva icyo cyorezo cyaduka mu Rwanda, hashyizweho ingamba zitandukanye zo kwirinda zirimo gukaraba kenshi intoki, kudahana ibiganza, kwirinda kwegerana n’ibindi, ariko ibyo kwambara agapfukamunwa ku bantu bose bishyizwe mu mabwiriza vuba kuko ubundi twambarwaga n’abo mu nzego z’ubuzima n’abagaragaweho ibimenyetso.

Ku itariki 18 Mata 2020, ni bwo Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije yatangaje ko abantu bose bagiye kujya bambara udupfukamunwa mu rwego rwo kwirinda Coronavirus, icyakora abaturage bavuga ko bataramenya ibyatwo nk’uko Habarurema JMV abisobanura.

Agira ati “Numvise kuri radiyo ko abantu bose bagiye kujya bambara udupfukamunwa mu kwirinda kandi ni ngombwa. Gusa nta makuru ahagije mfite y’uko dukoreshwa cyangwa amoko yatwo, ariko numvise ko hari utwo mu Rwanda tuzajya tumeswa, icyakora sinzi ngo batumesa kangahe ku munsi, ni ngombwa ko baduhugura”.

Avuga kandi ko agapfukamunwa muri iki gihe ari ingezi ndetse ko yiteguye kukagura, kuko kuri we ngo amafaranga 500 kazaba kagura atari menshi.

Iradukunda Yvette na we ati “Agapfukamunwa nari nzi ko ari ukukambara amasaha atatu umuntu akakajugunya kandi kakambarwa n’abagaragaje ibimenyetso by’uburwayi. Icyakora numvise ko utwo dushya umuntu akambara akagafura akongera akakambara, gusa nta makuru mfite y’aho tuzajya tudukura”.

Icyakora hari abafite amakuru nubwo atuzuye, gusa bakagaragaza impungenge z’igiciro cy’ako gapfukamunwa kuko bumva gahenze, nk’uko Ngabo wo mu Karere ka Burera abisobanura.

Abaturage barasaba gusobanurirwa bihagije ibijyanye n'udupfukamunwa (Photo:Internet)
Abaturage barasaba gusobanurirwa bihagije ibijyanye n’udupfukamunwa (Photo:Internet)

Ati “Agapfukamunwa ni ngombwa kukambara ariko dufite impungenge z’igiciro. Numvise ko tuzajya tukagura 500, nkanjye ufite umuryango w’abantu batanu urumva ko binsaba 2.500 nibura mu cyumwe na bwo kuko tuguma mu rugo umuntu agasohoka gake gashoboka. Urumva rero ko ayo mafaranga ari menshi ntayabona n’imibereho turimo muri iyi minsi”.

Ati “Bibaye byiza Leta yadufasha bakatuduha, cyangwa niba tuzadufatira kwa muganga tukabarwa kuri mituweri, gusa nyine ntituramenya aho tuzadukura. Nifuza ko bibaye bishoboka twagabanyirizwa igiciro, kamwe kakagura amafaranga atarenga magana abiri cyangwa munsi yayo, cyane ko n’ubukungu bwifashe nabi”.

Ku bibaza aho utwo dupfukamunwa bazajya badusanga, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA), Dr. Charles Karangwa, avuga ko hari ahumvikanyweho abantu bazajya badusanga.

Ati “Udupfukamunwa tuzajya dukorwa, nitumara guterwa ipasi dushyirwe muri ‘emballage’ zabugenewe zituma tugumana ubuziranenge. Abadukeneye bazadusanga muri za farumasi, muri supermarkets zimwe na zimwe zizatangazwa, ndetse tukazanashyirwa kuri za poste de santé kuko ari ho twumva ko tuzaba twegereye abaturage”.

Akomeza avuga ko hazashyirwaho uburyo bwo gukomeza gukangurira abaturage uko utwo dupfukamunwa dukoreshwa kugira ngo turinde abantu Covid-19, cyane cyane ariko buri muntu ugiye hanze y’urugo rwe akagomba kukambara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka