Haracyagaragara ubwiru mu nzego za leta mu gutanga amakuru
Urwego rw’Umuvunyi runenga zimwe mu nzego kudatanga amakuru, bikaba bishobora guteza ibibazo hagati yazo n’itangazamakuru mu gihe ryatangaje amakuru atari ukuri.

Kuva mu 2013 ubwo itegeko ryerekeye no kubona amakuru ritowe, Urwego rw’Umuvunyi rumaze kwakira ibirego 20 birimo 15 by’abanyamakuru barega abayobozi bakuru kudatanga amakuru.
Kuva icyo gihe kugeza ubu kandi, Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) na rwo rwakiriye ibirego 297 Itangazamakuru ryagiranye n’abantu ku giti cyabo cyangwa inzego muri rusange.
Umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi ushinzwe gukurikirana imyitwarire y’abayobozi, Mugeni Cecile avuga ko inzego zitandukanye zikinengwa kudatanga amakuru.
Agira at "Wanga gutanga amakuru bigatuma umunyamakuru wayasabye atangira kwishakira ayandi ku ruhande. Birashoboka ko atangira gutangaza amakuru atari yo ku nzego zacu"
Avuga ko Urwego rw’Umuvunyi rukomeje gutumiza inzego zitandukanye rukazinenga kudatanga amakuru, amazina y’abayobora izo nzego akazajya atangazwa mu ruhame.

Inama yahuje kuri uyu wa kabiri Itangazamakuru n’abakozi b’Inzego zitandukanye bashinzwe gutanga amakuru, yagaragarijwemo imbogamizi zitandukanye zirimo n’izo kutamenya Itegeko ryerekeye kubona amakuru kw’abashinzwe kuyatanga.
Umunyamakuru wa Tv10 witwa Tito Dusabirema, ari mu banenga abashinzwe gutanga amakuru kwanga kuyatanga, kandi ko yasanze abakozi b’inzego zitandukanye batazi Itegeko ryerekeye kubona amakuru.
Ati "Ndahamagara umuyobozi akambwira ko ari mu nama kuva ku wa mbere kugera ku wa gatanu, nahitamo kumwisangira mu biro bye akansigamo akigendera."
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda avuga ko Itangazamakuru ritari rikwiye gukomeza kugaragara nk’umwanzi w’izindi nzego.
Ati "Kuri twe turibona nk’umuhuza wacu n’abaturage dushinzwe kurindira umutekano. Nta buryo bamenya ibyo dukora tutabinyujije mu Itangazamakuru."

Abahagarariye inzego zishinzwe gutanga amakuru barimo Umubyeyi Marie-Jose ukorera Ministeri y’Ibidukikije, bavuga ko hari n’abanyamakuru batari shyashya bafatirana abantu cyangwa bakabasaba amakuru ku ngufu.
Ohereza igitekerezo
|