Haracyabura ubumenyi mu kurwanya ubukonje bwangiza inzu

Abahanga mu bwubatsi bahamya ko ikibazo cy’ubukonje (Humidité) bwangiza inkuta z’inzu ahagana hasi, aho zomokaho irangi n’isima iterwa ku matafari, gihangayikishije ariko ngo kikanaterwa n’ubumenyi buke mu myubakire.

Ubukonje bwangiza inkuta z'inzu ni ikibazo gihangayikishije
Ubukonje bwangiza inkuta z’inzu ni ikibazo gihangayikishije

Abo bubatsi bavuga ko mu nzu zangirika kubera ubwo bukonje harimo n’izubatse mu bikoresho biramba, ni ukuvuga izifite umusingi w’amabuye n’inkuta z’amatafari ahiye, ubukonje bugaturuka mu butaka cyangwa ku mazi y’imvura, abahanga bakaba bakomeje gushakisha uko bwarwanywa.

Eng. Papias Kazawadi, impuguke mu bwubatsi, unakuriye kompanyi yo kubaka ya SCC, avuga ko ahanini icyo kibazo giterwa n’ubumenyi buke bw’abubaka ndetse n’ibikoresho byujuje ibisabwa biboneka bigoranye.

Agira ati “Igikunze kubitera ni ibikoresho biba bitujuje ubuziranenge, umucanga dukoresha hari ibyo ugomba kuba wujuje, wagombye rero kubanza gupimwa muri laboratwari. Iyo uwupimishije hari ubwo bakubwira ibyo wongeramo kugira ngo bigende neza, ni ho rero mbihuriza n’ubumenyi kuko hari n’abize kubaka bataba babizi, bikagira ingaruka ku nyubako”.

Ati “Hari ikibazo kandi cy’uko n’abacuruza ibigerageza kurwanya icyo kibazo ari bake ku isoko bigatuma bihenda abantu ntibabyitabire. Bibaye byiza haboneka benshi babigurisha, tukabona ibitandukanye ndetse n’ababizobereyemo badufasha dore ko mu Rwanda ari mbarwa, ni na bwo byahenduka bigakoreshwa icyo kibazo kikagabanuka”.

Ibyo biravugwa mu gihe hari abahanga mu butabire, bakoze ubushakashatsi kuri icyo kibazo kiri ku nzu nyinshi mu Rwanda, bazana imiti yakoreshwa mu kukirwanya iturutse mu Bubiligi, ariko bakaba bafite intego yo gushyira uruganda mu Rwanda.

Iyo miti yamuritswe na Sosiyete ya ‘Rwanda Chemicals’ ku mugoroba wo ku wa 28 Gashyantare 2019, ikaba irimo ivangwa n’isima n’umucanga mu gihe cyo kubaka, iyinjizwa mu rukuta mu gihe rwamaze kugaragara ko rwangiritse ndetse n’iyo gusiga ahangiritse.

Umwe mu bayobozi muri iyo Sosiyete, Theotime Nzeyimana, impuguke mu by’ubutabire, asobanura uko imiti bafite yo kurwanya icyo kibazo ikoreshwa.

Theotime Nzeyimana avuga ko bateganya kubaka uruganda ruzakora iyo miti
Theotime Nzeyimana avuga ko bateganya kubaka uruganda ruzakora iyo miti

Ati “Ubu hari amoko atatu, ubwa mbere ni umuti usigwa ku rukuta runyagirwa rukangirika, icyo gihe amazi akanyerera kandi ntuhindura ibara ry’inzu. Hari kandi umuti urwanya ubukonje buzamuka mu nkuta, ni ugupfumura urukuta ukawuteramo (injection) hakaba n’uvangwa n’isima, umucanga n’amazi, ku rukuta ruzima”.

Akomeza avuga ko abantu nibamara kumenyera gukoresha iyo miti, bazubaka uruganda mu Rwanda ikazajya ihakorerwa, aho gukomeza kuyitumiza mu Bubiligi kuko bituma ihenda, nubwo kugeza ubu nta biciro biratangazwa ku bakwifuza kuyikoresha.

Umuyobozi w’ihuriro ry’aba Enjeniyeri mu Rwanda, Gentil Kangaho, avuga ko ikibazo cy’ubukonje bwangiza inzu gihangayikishije, bityo ko abubaka bagombye kubikumira mbere.

Imiti n'ibikoresho byinjizwa mu rukuta rwanjijwe n'ubukonje
Imiti n’ibikoresho byinjizwa mu rukuta rwanjijwe n’ubukonje

Ati “Ikibazo cya Humidité gifite ubukana bwinshi, icyiza rero ni ukuyikumira mu gihe cyo kubaka, gushaka ibikoresho bivangwa n’umucanga na sima aho kuyirwanya yagaragaye, yatangiye kwangiza kuko ari byo bihenze cyane. Ni ngombwa rero ko abantu babimenya kuko akenshi bazira kubura amakuru”.

Akomeza agira inama Abanyarwanda yo gukoresha abantu bazwi mu rugaga rw’abubatsi cyangwa rw’aba Enjeniyeri, kugira ngo ukoze amakosa byorohe kumumenya, cyane ko ubwo bukonje bushobora no gusenya inzu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Nabona contacts ziyo company?

Grace yanditse ku itariki ya: 17-05-2020  →  Musubize

Company murakoze kutugezaho inama nziza kuko ubukonje kumazu bwarazishenye cyane mwaduha address cg teephoni mukadufasha kuriyo miti nuburyo bwokuyikosha

Vilensi kamanzi yanditse ku itariki ya: 2-03-2020  →  Musubize

Company yadufasha ikaduha address kuko icyo kibazo cyubukonje kitumereye nabi muduhe telephone mudufashe.

Vile yanditse ku itariki ya: 2-03-2020  →  Musubize

Company yadufasha ikaduha address kuko icyo kibazo cyubukonje kitumereye nabi muduhe telephone mudufashe.

Vile yanditse ku itariki ya: 2-03-2020  →  Musubize

Company yadufasha ikaduha address kuko icyo kibazo cyubukonje kitumereye nabi muduhe telephone mudufashe.

Vile yanditse ku itariki ya: 2-03-2020  →  Musubize

iyo company ninziza,ariko mudufashije mwaduha address zabo,kugira ngo tugire ibyo twabibariza.Hacyenewe numero ya Telefone

padini yanditse ku itariki ya: 2-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka