Harabura Igazeti ya Leta ngo abahawe imbabazi barekurwe – RCS

Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda (RCS), ruratangaza ko hategerejwe Igazeti ya Leta kugira ngo abahawe imabazi na Perezida wa Repuburika, n’abasabye gufungurwa by’agateganyo barekurwe.

Abagororwa bemerewe gufungurwa bategereje imyanzuro ikubiye mu Igazeti ya Leta
Abagororwa bemerewe gufungurwa bategereje imyanzuro ikubiye mu Igazeti ya Leta

Umuvugizi wa (RCS), SSP Uwera Pelly Gakwaya, atangaza ko iyo Inama y’Abaminisitiri yemeje kurekura ababisabye bujuje ibisabwa, n’abahawe imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika, hakurikiraho kwitegura kubarekura, ariko hakagenderwa ku bikubiye mu Igazeti ya Leta isohoka nyuma yaho.

Avuga ko ubusanzwe iyo hatangajwe abari bafunze bemerewe kurekurwa, Igazeti ya Leta idatinda ku buryo haba hategerejwe ko isaha ku isaha yasohokeraho ntawe warara muri gereza kandi yarekuwe.

Agira ati “Umuyobozi mukuru wa RCS yemeza ko turekura abantu ashingiye ku biteganyijwe mu Igazeti ya Leta isohoka nyuma yo gutangaza ko abantu bazarekurwa, ubundi ntitinda, yasohoka nonaha yasohoka ejo ntawe warara muri gereza kandi yarekuwe”.

Ni bande bemerewe gufungurwa by’agateganyo

Umuvugizi wa RCS atangaza ko abantu bemerewe gufungurwa by’agateganyo bari mu byiciro bitandukanye bitewe n’ibyaha bari bakurikinweho n’ibihano bahawe.

Nk’urugero abantu bafunze bakatiwe igifungo cy’imyaka itanu, iyo bamazemo kimwe cya gatatu ni ukuvuga nibura umwaka n’amezi umunani bandika basaba gufungurwa by’agateganyo.

Abafunze bakatiwe n’inkiko igihano kiri hejuru y’imyaka itanu na bo bakaba bemerewe kwandika basaba gufungurwa by’abateganyo nk’uko biteganywa n’itegeko ry’imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha No 027/2019 ryo ku wa 19 Nzeri 2019, icyakora ngo ntabwo bivuze ko uwanditse asaba wese ubusabe bwe bwemezwa.

Agira ati “Hari ibisabwa birimo no kwandika nk’uko itegeko ribimuhera uburenganzira, ariko hari ibindi byinshi bireberwaho uko yakoze icyaha, uko yitwaye muri gereza. Abanditse bo ni benshi ariko ntabwo bemerewe bose nta n’ubwo biba birangiye hakomezwa gusuzuma bwa busabe hakurikijwe uko uwakatiwe n’inkiko yitwara”.

Abagiye kurekurwa basabwa kwitwararika ngo batagarurwa muri gereza

Umuvugizi wa RCS asaba abagiye kurekurwa kwitwararika kuko baramutse bakoze ibindi byaha bazagarurwa muri gereza bakarangiza ibihano bari basigaje kandi bakanahanirwa ibyaha bazaba bongeye gukora.

Avuga ko abemerewe kurekurwa baba baragaragaje ko bitwaye neza kandi bagorowe ku buryo haba hari icyizere cy’uko bazitwara neza ariko hari n’abagera hanze bakongera gukora ibindi byaha bagasubizwa muri gereza noneho bakabanza kurangiza igifungo bari basigajemo ku cyaha cya mbere, bakabona gukurikiranwaho ikindi gitumye bongera gufungwa.

Agira ati “Abafunguwe bababwira ibyo bagomba kugenderaho birimo kwigaragaza imbere y’inzego z’ibanze, kuba bashobora kujya bitaba ubushinjacyaha n’ibindi basabwa bizasohoka mu igazeti ya Leta. Abatazubahiriza amabwiriza bafite ibyago byo kugaruka muri gereza, tuba twarakoze ibishoboka tukagorora ugiye kurekurwa, bakwiye kugerageza kwitwara neza”.

Abagiye gufungurwa bemejwe n’Inama y’Abaminisitiri ni 4781, abagabo 4617 n’abagore 164, hakaba n’abagore 10 bahawe imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika bari bafungiye kwikuramo inda.

Avuga ko kuva Covid-19 yakwaduka mu Rwanda hashyizweho umwihariko wo gucyura abarangije ibihano bakatiwe n’inkiko bakabageza ku buyobozi bw’inzego z’ibanze aho bari batuye, mu rwego rwo kubarinda kwandura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukomereze ago Kigali today on the top

Hashimirwe Byimazeyo Nyakubahwa umukuru Wigihugu Numubyeyi pe We Wicara akemera Gutanga imbabazi atitaye Kuguhemuka Kwabaturage Imana Imuhe Umugisha Itagabanije Niwe Ntawundi

Michelline yanditse ku itariki ya: 4-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka