Hamwe na TIGO, Umujyi wa Kigali watangiye gusakaza Televiziyo na Interineti mu mirenge y’icyaro

Umujyi wa Kigali watangije igikorwa giterwa inkunga na TIGO kikaba cyari kimaze igihe gitegerejwe cyiswe “Televiziyo imwe mu mudugudu” n’ikoranabuhanga mu rwego rwo gufasha abaturage kugera ku makuru byihuse, igikorwa cyatangirijwe mu mudugudu wa Nyarurama, akarere ka Kicukiro kuwa gatatu tariki 06/03/2013.

Iyi gahunda ije yunganira iyo Leta yateganyaga gutangiza mu bihe bya vuba ya “Televiziyo kuri buri muryango” yatangijwe na Minisitiri Jean Philbert Nsengimana ushinzwe Ikoranabuhanga n’Urubyiruko, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fideli Ndayisaba n’umuyobozi wa TIGO.

Umuyobozi mukuru wa TIGO Mister Diego Camberos avuga ko bazakomeza gufasha abaturage kugera kuri serivisi z'ikoranabuhanga.
Umuyobozi mukuru wa TIGO Mister Diego Camberos avuga ko bazakomeza gufasha abaturage kugera kuri serivisi z’ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Ikoranabuhanga riri ku isonga. Tukaba tugira ngo ibikorwa byagezweho uyu munsi byiyongere, bibe byinshi abantu babikoremo ubucuruzi, ariko hagamijwe ko abaturage babona amakuru bakamenya aho amahirwe ari, tukarenga cya cyiciro cyo kuvuga ngo akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze, kuko iyo bweze ni ahangaha iwacu. Amahirwe yose ashobora kuboneka mu nzego z’abaturage yegerejwe abaturage ba Nyarurama.”

Abatuye aka gace, cyane cyane urubyiruko ruturiye aka gace, bishimiye iterambere ryabegerejwe bakavuga ko bagiye kuva mu bwigunge, abandi bagashobora gukora ubushakashatsi ku mirimo yabateza imbere.

Imbaga y'abatuye Nyarurama bitabiriye kumurikirwa ibikoresho by'ikoranabuhanga bagejejweho na TIGO ifatanyije n'umujyi wa Kigali.
Imbaga y’abatuye Nyarurama bitabiriye kumurikirwa ibikoresho by’ikoranabuhanga bagejejweho na TIGO ifatanyije n’umujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fideli Ndayisaba yarangaje ko iyo ari gahunda itazahagarara kugeza buri mudugudu utifashije w’umujyi wa Kigali uhawe ubufasha mu itangarizwamakuru, kuko abaturage bafite uburengazira bwo kumenya amakuru ku gihugu cyabo.

Muri iki gikorwa gikozwe mu kwezi kwahariwe imiyoborere myiza, hateganyijwe no gutanga mudasobwa ebyiri muri buri mudugudu na interineti y’ubuntu yazo na televiziyo ifite amasheni anyuranye yo hanze. Imidugudu 50 y’icyaro igize umujyi wa Kigali niyo igenewe ibi bikoresho bizakomeza gukurikiranwa na Soyiyete y’itumanaho ya TIGO ari nayo yabitanze.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni byiza ariko bagere no mu byaro

man yanditse ku itariki ya: 8-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka