Hamuritswe Inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga

Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD), yamuritse inkoranyamagambo nyarwanda izajya yifashishwa mu guhuza abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, n’abandi badafite ubwo bumuga.

Inkoranyamagambo y'ururimi rw'amarenga yamuritse ikubiyemo amarenga ibihumbi bibiri
Inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga yamuritse ikubiyemo amarenga ibihumbi bibiri

Ni inkoranyamagambo igizwe n’amarenga 2000 iri mu ndimi z’Ikinyarwanda ndetse n’Icyongereza yatangiye gukoreshwa ku cyumweru tariki 03 Ukuboza 2023, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abantu bafite ubumuga.

Ni umunsi wizihirijwe mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma ku rwego rw’Igihugu.
Muri uwo umuhango Umuyobozi wa NCPD Olivia Mbabazi yavuze ko uyu munsi urimo kwizihizwa ku nshuro ya 31, mu gihe mu Rwanda hari byinshi bishimira bimaze kugerwaho, birimo kuba abantu bafite ubumuga batagihezwa, ahubwo basigaye bahabwa amahirwe angana n’ay’abandi Banyarwanda, gusa ngo hari imbogamizi bagihura na zo zikibabangamiye nk’abantu bafite ubumuga.

Umuyobozi wa NCPD Olivia Mbabazi
Umuyobozi wa NCPD Olivia Mbabazi

Yagize ati “Hari ukuba ingengo y’imari igenerwa Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga idahagije, ugereranyije n’ibibazo bikenewe gusubizwa. Ibyo bibazo ni ibibazo bireba abantu bafite ubumuga bikeneye ibisubizo, ariko kuba ingengo y’imari idahagije, hakaba hari bimwe bitabonerwa ibisubizo.”

Agaruka ku bijyanye n’inkoranyamagambo nyarwanda y’ururimi rw’amarenga yamuritswe, umunyamabanga nshingwabikorwa wa NCPD Emmanuel Ndayisaba, yavuze ko bajya gutangira gutekereza kuyikora, hari ikibazo cy’ururimi rw’amarenga mu Rwanda, ku buryo wasangaga nko mu bigo by’amashuri hakoreshwa ururimi rw’amarenga bitewe n’uwashinze ishuri aho yaturutse.

Ati “Icyo uru rurimi ruzamara nta kindi, bizatuma abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ikibazo cyabo gukemuka burundu, ubu ngubu tugiye kurukwirakwiza, tugiye gutegura amasomo yo kurwigisha, ndetse tugire asabwa yo mu nyandiko zisanzwe, ariko tugire n’uburyo bw’ikoranabuhanga, ku buryo n’umuntu uwo ari we wese ashobora kwiyigisha bitewe n’uburyo tuzaba twateguye ayo masomo, ikindi ni uko tugiye gukora ubuvugizi kugira ngo Igihugu kirwemere nk’ururimi rwa gatanu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD Emmanuel Ndayisaba
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD Emmanuel Ndayisaba

Uretse kuba ururimi rw’amarenga ruzafasha abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ariko ngo ruzafasha n’Abanyarwanda muri rusange, kubera ko buri wese ukeneye kuvugana n’ufite ubwo bumuga atakagombye kuba akenera umusemuzi, cyane cyane nko kwa muganga, kuko uburwayi bw’umuntu aba ari ibanga.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana, avuga ko inkoranyamagambo yakozwe mu rwego rwo gukomeza gukuraho inzitizi ku nzego zose zihuza abantu bafite ubumuga n’abatabufite no kuborohereza kugira uruhare mu buzima bw’Igihugu.

Ati “Impamvu kiriya gitabo gihari ni uko ubundi inyandiko y’amarenga ari uburyo bwo kugira ngo abantu bashobore kuvugana, mumenye uburyo uhura n’umuntu udafite ubushobozi bwo ku kuvugisha, nagira icyo akwereka umenye nibura icyo avuze, no kugira ngo ruriya rurimi rumenywe n’abantu benshi bashoboka, ndetse na bo ubwabo, kuko harimo abataruzi, kugira ngo tugabanye inzitizi hagati y’abantu, igikurikiraho ni uko izi nkoranya zikorwa ari nyinshi zikagezwa aho zigomba kugezwa hose.”

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, Jean Claude Musabyimana
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean Claude Musabyimana

Inkoranyamagambo nyarwanda y’ururimi rw’amarenga ikubiyemo amarenga 2000, ashobora kuzongerwa mu rwego rwo kwagura urwo rurimi, hakongerwaho andi 1000 cyangwa arenga, hagamijwe gukomeza gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byanshimishije cyane kuko bizamfasha kongera ubumenyi mu rurimi rw’amarenga. Umuntu ashaka igitabo cyose yakibona gute?

Alias yanditse ku itariki ya: 21-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka