Hamuritswe imishinga mishya izahabwa inkunga muri gahunda ya Katapult Africa Accelerator

Hamuritswe imishinga mishya icyenda y’ikitegererezo mu ikoranabuhanga izagira uruhare mu guhindura ubuhinzi, ibiribwa n’ikoranabuhanga mu kurengera ibidukikije muri Afurika.

Imishinga mishya icyenda yatoranijwe izinjizwa muri gahunda izayifasha mu kwagura ibikorwa byayo by’ubucuruzi binyuze muri gahunda ya Katapult Africa Accelerator, yatangijwe ku ya 4 Ugushyingo I Kigali, mu Rwanda yateguwe na Katapult ku bufatanye na Norad, Tony Blair Institute for Global Hindura, Norrsken, ndetse na Smart Africa.

Imishinga mishya yatoranijwe kuzajya muri gahunda ya Katapult accelerator, irimo GrowAgric na Aquarech yo muri Kenya, Legendary Food na Spark yo muri Ghana, Gricd na Vetsak Cleva yo muri Nigeria, Afikamart yo muri Senegali, Sand to Green yo muri Maroc na Elucid usanzwe ukorera muri Madagascar na Ghana.

Minisitiri w’ikoranabuhanga no guhaga udushya, Paula Ingabire, ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyo gahunda, yashimye iyi mishinga ndetse agaragaza ko Afurika ikeneye abantu bafite imishinga ihanga udushya twinshi n’ibitekerezo bitanga ibisubizo birambye.

Iyi mishinga icyenda yatoranijwe na Katapult mu isaga 700 yari yiyandikishije kuzakorerwa isuzuma, aho yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu gutanga ibisubizo mu biribwa, ubuhinzi, ndetse n’ikoranabuhanga mu kurengera ibidukikije ku mugabane wa Afurika.

Aba bose batoranyijwe uko baturuka mu bihugu bitanu byo muri Afurika, bazamara igihe cy’amezi 3, muri gahunda ya Katapult Accelerator ku rwego mpuzamahanga, n’amateka akomeye yerekana umusaruro udasanzwe.

Katapult ni gahunda yashinzwe muri 2017 na rwiyemezamirimo akaba n’umushoramari mu ikoranabuhanga, Tharald Nustad, aho imaze gushora imari mu masosiyete 145 ndetse ikaba imaze kuyobora gahunda 10 zifasha imishinga kugeza ubu.

Mu mujyo wo gushimangira icyerekezo kigamije kubaka iterambere ku rwego rw’isi kandi rigera kuri bose, binyuze mu musaruro w’imishinga idasanzwe igera kuri ine gahunda ya Katapult yashoyemo imari.

Nustad yavuze ko icyemezo cyo gutangiza gahunda ya Katapult muri Afurika cyatewe no kuba azi neza ko hakenewe impinduka ndetse n’amahirwe atarigeze abaho mu guhanga udushya.

Ati: “Muri Katapult twifuza cyane no gushyira icyerekezo cyacu ku kintu gito cyo kubaka isi itera imbere kandi kuri bose. Niyo mpamvu itangizwa ry’iyingahunda uyu munsi ryerekana intambwe y’ingenzi igana imbere haba kuri Katapult ndetse no kugira ingaruka ku muryango.”

Nustad yakomeje avuga ko mu gihe hari ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere hakenewe kwihutisha ikoranabuhanga rigamije gutanga ibisubizo kuri icyo kibazo ndetse no kwihaza mu biribwa.

Philip Gasaatura, umuyobozi wa Katapult ku rwego rw’igihugu, ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyo gahunda, yavuze ko igamije kumenya imishinga itanga ikizere no gufashwa gushorwamo imari.

Ati: “Usibye kubashoramo imari, tubanyuza muri gahunda yacu yibanda ku iterambere ryabo ndetse n’ingamba z’ishoramari bafite. Iyi ni yo ntangiriro ya gahunda.”

Gasaatura yakomeje avuga ko abatoranyijwe muri iyo mishinga uko ari icyenda, bazashyirwa muri iyi gahunda mu gihe cy’amezi atatu, guhera muri Mutarama, bikazabafasha guhuzwa na bamwe mu bashoramari ku rwego mpuzamahanga no gushakirwa abaterankunga b’imishinga yabo.

Ku bijyanye no kuba muri iyi mishinga mishya uko ari icyenda yatoranijwe mu igera kuri 700 iturutse hirya no hino ku mu gabane wa Afurika hatarabonetsemo abanyarwanda.

Gasaatura yagize ati: “Twarebye amwe mu masosiyete yo mu Rwanda kandi dufite amasosiyete ashimishije cyane. Ikibazo cyari mu bijyanye no kuyigereranya n’iyindi.”

Mu mwaka wambere w’iyi gahunda, iyi mishinga mishya 9 yatoranijwe neza mu igenzura ritari ryoroshye ryakozwe mu mezi 8 kugirango bazafashwe n’iyi gahunda ndetse banahabwe igishoro.

Abafatanyabikorwa ba gahunda ya Katapult barimo ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Norfund na n’Umuryango wa SOS Children’s village n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko nkabanyafurika tunejejwe niyo mishinga izaterwa inkunga, twizeyeko izarushaho gutera imbere Uwo mushinga wa katapul ni wanene.

NI IZZYKAD KWIZERA F-X yanditse ku itariki ya: 8-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka