Hamida wahoze akundana na Rwatubyaye yitabye Imana

Hamida wahoze ari umukunzi wa myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi na Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Hamida witabye Imana
Hamida witabye Imana

Amakuru y’urupfu rwa Hamida, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2022, atangajwe n’umuvandimwe we wari umaze iminsi amurwaje.

Hamida wari wariyongereyeho izina rya Abdul ku mazina ye, akaba yaraguye iwabo mu Biryogo, Akarere ka Nyarugenge i Kigali.

Mu butumwa yanyujije kuri Whatsapp ya Hamida, uyu muvandimwe we yagize ati “Mwaramutse, umuryango, inshuti n’abavavandimwe, ndagira ngo mbamenyeshe ko umuvandimwe wanjye yitabye Imana. Mukomeze mu mumusengere.”

Hamida yari aherutse gutangaza ko arembye bikomeye, ndetse yanatakaje amaraso menshi aho atanabashaga gutambuka.

Hamida kandi yaboneyeho guhishura ko arwaye Leukemia (ubwoko bwa kanseri y’amaraso) ndetse na Infenction y’ibihaha.

Rwatubyaye Abdul muri 2019 nibwo yatangiye kuvugwa mu rukundo na Hamida, umunyarwandakazi usanzwe uba muri Indonesia. Mu 2020 urukundo rwabo rwaje gukomera, icyakora mu minsi ishize Rwatubyaye yemeje ko iby’urukundo rwe na Hamida byarangiye, ndetse batakiri kumwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nuko tutabimenya burya isi sijuru ibye byarangiye twe tukiriho uyumunsi twihane ibyaha byacu tuzasige inkuru nziza imusozi Kandi umuryango we nabamuzi bose bihangane

Wilson Mushimiyimana yanditse ku itariki ya: 7-11-2022  →  Musubize

Yooo burya nti rurondora pe! yesuwe uyu muntu ndabona yarakiri muto. none imana yemeje ku mutwara twebe abana ba bantu ntacyo twakora pe imana imuhe iruhuko ridashira kd twi hanga nishije imiryango ye ninshuti muri rusange.

Nsengiyumva yanditse ku itariki ya: 6-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka