Hamaze koherezwa SMS 4200 zishyigikira ikigega Agaciro Development Fund

Umusanzu umaze gutangwa mu kigega Agaciro Development Fund ungana na miliyari 25 na miliyoni 677, harimo miliyoni 2 n’ibihumbi 100 yatanzwe binyuze mu butumwa bugufi 4200 bwoherejwe kuri telefoni zigendanwa.

Mu nama ya 10 y’Umushyikirano iri kubera i Kigali, Minisitiri John Rwangombwa ushinzwe Imari n’Igenamigambi yavuze ko ayo mafaranga ari ayo abantu bemeye gutanga. Amaze kugezwa kuri konti z’icyo kigega ni miliyari 10 na miliyoni 698.

Abanyarwanda baba hanze y’igihugu bamaze gutanga amafaranga miliyoni 142 muri 740 biyemeje gutanga. Abakozi bakorera Leta y’u Rwanda biyemeje kuzatanga miliyari 15 na miliyoni 765 kandi bamaze gutanga miliyari 6 na miliyoni 895.

Inzego z’abikorera ku giti cyabo mu Rwanda ziyemeje kuzatanga miliyari 3 na miliyoni 978 kandi bamaze gutanga miliyari 1 na miliyoni 307.

Ibigo bya Leta nabyo ngo byikoze mu mufuka bitanga miliyoni 88 n’ibihumbi 900 mu mafaranga byari gukoresha hatabariwemo imisanzu y’abakozi bwite bakora muri ibyo bigo.

N’abanyamahanga bashyigikiye ikigega AgDF

Imibare yatangajwe na minisitiri Rwangombwa igaragaza ko hari banyamahanga biyemeje kuzatanga amafaranga miliyoni 95 n’ibihumbi 300 biyumvamo ko ari inshuti z’u Rwanda. Aya mafaranga ntibaramara kuyatanga yose kuko amaze gutangwa ari miliyoni 30 n’ibihumbi 100.

Muri iyi nama Minisitiri Rwangombwa yavuze ko hazashyirwaho inzego zihariye zizayobora kiriya kigega zikanakurikirana uko amafaranga agikusanyirizwamo azabyazwa inyungu mu mishinga inyuranye izagaragaza ko yunguka.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Izo sms se ko numva ari nke ugereranije na miliyoni ....... z’abaturarwanda? nyabuneka bayobozi dukunda murinde ba maboko maremare cg se ibisumizi binezezwa no gusarura aho bitabibye dore ko byanagwiriye.

gogo yanditse ku itariki ya: 15-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka