‘Halfway homes’ zitezweho kugabanya ihungabana ku barokotse Jenoside

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) hamwe n’abafatanyabikorwa barwo, bavuga ko ibigo birimo kubakwa byiswe ‘Halfway Homes’, bagenekereza ngo ‘Hafi kugera mu rugo’, binyurwamo mu gihe gito n’abarangije igifungo mbere y’uko imiryango yabo ibakira, bizagabanya ihungabana ku barokotse Jenoside.

CSP Thérèse Kubwimana avuga ku kamaro ka Halfway Homes
CSP Thérèse Kubwimana avuga ku kamaro ka Halfway Homes

RCS ivuga ko Halfway Home ya mbere yubatswe mu Karere ka Rwamagana, biteganyijwe ko izatangira imirimo muri uyu mwaka wa 2025, ikaba ifite ubushobozi bwo gucumbikira abagororwa 2500.

Umuvugizi wa RCS, CSP Thérèse Kubwimana yabitangaje mu kiganiro yagiranye na KT Radio kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Mata 2024, cyavugaga ku buryo abarangije igifungo cya Jenoside babanza gutegurwa mbere yo gusubira mu muryango nyarwanda.

Kubwimana yari kumwe n’abayobozi b’imiryango Interpeace (uharanira kubaka amahoro) hamwe na “Dignité en Détention (DDE), ukaba ari umuryango uharanira agaciro k’abantu bari mu magororero.

Umuyobozi nshingwabikorwa wa DDE, Odette Mukansoro, avuga ko abakoze ibyaha bya Jenoside bari mu igororero bose bajya baganirizwa hakabamo abemera kuzajya mu matsinda y’ubumwe n’ubwiyunge yiswe ‘Mvurankuvure’, agizwe n’abarokotse Jenoside hamwe n’ababakoreye ibyaha, kugira ngo bamenyanye kandi bomorane ibikomere, ariko hakaba n’abafungurwa batabanje gutegurwa no kwerekwa abarokotse Jenoside.

Odette Mukansoro
Odette Mukansoro

Umuyobozi muri Interpeace ushinzwe ibikorwa by’uwo muryango, Margret Mahoro, yatangaje ko bagiye gushyira imbaraga mu kumenya abafungiwe icyaha cya Jenoside, hakamenyekana ibyifuzo bya buri muntu ugiye gufungurwa n’uburyo bitazateza ihungabana abarokotse bamubonye bwa mbere.

Mahoro agira ati “Hari icyo tuzakora ariko dusaba ubufatanye bw’inzego, ni ukumenya aba bantu bafungiye icyaha cya Jenoside, n’ubwo atari benshi cyane, mbere y’uko abarangije igihano bafungurwa. Hazakorwa ‘screening’(isuzuma) kugira ngo tumenye ngo uyu muntu asohotse yifuza iki! Hari ufungurwa ntashake gusubira aho yakoreye icyaha, nagende ariko bye kuba kubera ko afite icyo ahunga.”

Mahoro avuga ko inzego nizihuriza kuri iki kibazo, hazamenyekana niba umuntu wafunguwe akajya gutura ahandi bitaratewe n’uko yasize abambuye imitungo, ndetse ko ari na ngombwa guhuzwa n’abo yakoreye icyaha cya Jenoside bakaganirizwa bari hamwe, kugira ngo habeho ubwiyunge n’ubusabane, nk’uko bikorerwa abari mu matsinda ya Mvurankuvure.

Mahoro avuga ko hari urwenya yumvise ariko rufite igisobanuro gikomeye, aho umuntu ngo yafunguwe nyuma akaza kwitabira umuganda, agatungurwa no kuwuhuriramo n’uwo yakoreye icyaha cya Jenoside.

Ati “Uwo warokotse Jenoside kubona umuntu ufunguwe byabaye nko gukubitwa n’inkuba kuko nta tangazo ryatanzwe ry’uko uwo muntu azafungurwa, ntabyo yamenye, urabyumva icyakurikiyeho ni ukuvuza induru. Ariko ufunguwe aramutse yarateguwe agaherekezwa, byarushaho gutegura abo asanze kuko umuntu umaze imyaka 15 afunzwe kumubona mu Kiliziya cyangwa ahandi, ntabwo byabura kuguhungabanya!”

Margret Mahoro
Margret Mahoro

Ibi birashimangirwa n’umwe mu barokotse Jenoside yakorwe Abatutsi mu Murenge wa Maraba w’Akarere ka Huye, uvuga ko kutabanza guhuzwa n’abamuhemukiye byamutezaga indwara y’umutwe udakira hamwe n’urwango rwo kutababarira, bikagera ubwo bimuviramo kubura ubudahangarwa bw’umubiri no kunanuka.

Uyu muturage agira ati “Icyatumaga nanuka mbere yo kwiyunga n’abampemukiye, byari ibitekerezo byinshi by’abanjye nabuze, natekereza n’ibintu nari mfite, nkumva ntaye ubwenge, umutwe ugahora undya! Ikibazo nari mfite ni uguhura na wa muntu wankoreye icyaha, naba mukubise amaso umutwe ukandya ku buryo ibinini bya ‘paracetamol’ ari byo byari bintunze.”

Umuvugizi wa RCS, CSP Thérèse Kubwimana, avuga ko hari ubufatanye bw’inzego zirimo Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu(MINUBUMWE), hamwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), mu gutegura abagiye gufungurwa hamwe no kumenyesha abarokotse baziranye, kugira ngo “umuntu atazajya abona undi wafunguwe amuguye hejuru.”

CSP Kubwimana akomeza agira ati “Halfway tuyigeze ku rwego rwa nyuma tuyubaka, n’ubwo itazajyamo abakoze Jenoside gusa kuko hari n’ibindi byaha biremerereye umuryango nyarwanda, bituma umuntu ashobora kugaruka ugahungabana Nk’umuntu wagufatiye ku ngufu umwana w’imyaka itanu ntabwo byapfa kukorohera kubyakira.”

Halfway home yuzuye i Rwamagana
Halfway home yuzuye i Rwamagana

Ati “Icyo kigo rero abantu bazajya bakinyuramo bamenyerezwe umuryango nyarwanda (abo bagiye kubana), nko kubanza kujya mu muganda hamwe n’abandi, mu kazi, mu bukwe, ariko akazajya atahamo kugira ngo arangize igihano sosiyete yaramumenyereye nk’umuntu ugiye kukirangiza.”

RCS n’abafatanyabikorwa bayo bavuga ko uretse gutegura abarangiza ibihano mu magororero kwakirwa neza mu muryango nyarwanda, hari n’ubumenyi barimo gusohokana bakuye mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bwabafasha guhita biyubaka, abaturage bazababona bakaba bashobora kubakira nk’abakozi bashoboye akazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka