Hakwiye kujyaho uburyo bwo kurinda imitungo y’abagizwe incike na Jenoside - Mme Jeannette Kagame
Madamu Jeannette Kagame yasabye ko hashakwa uburyo imitungo y’abakecuru n’abasaza bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabungabungwa.

Abo bacekuru n’abasaza bahekuwe na Jenoside bitwa"Intwaza", bagiye batuzwa mu hamwe kugira ngo bashobore kwitabwaho mu masaziro .
Benshi muri bo basize imitungo idafite uyicunga, none hari impungenge ko yazangizwa cyangwa igakoreshwa nabi.
Madame Jeannette Kagame yakomeje kuba ku isonga mu gukora ubuvugizi kuri izo Ntwaza. Kuri ubu aratangaza ko bikwiye ko hajyaho uburyo bwo gucunga iyo mitungo.

Ibyo yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 3 Nyakanga 2018, ubwo yatahaga inzu yubakiwe abo babyeyi mu Karere ka Bugesera.
Yagize ati ”Dutekereze uburyo izo mpungenge twazibamara, hashyirweho urwego ruhuza abafatanyabikorwa batandukanye basanzwe babitaho.
“Urwo rwego rwadufasha gukurikirana iyo mitungo kugira ngo itangirika cyangwa igakoreshwa nabi n’abari abaturanyi babo.”
Ku ikubitiro abamaze gutaha muri izo nzu basaga gato 40 ariko zifite ubushobozi bwo kwakira abarenga 80.

Bellancille Bagirinka, umwe muri abo bakecuru, avuga ko gushyirwa hamwe byabahaye icyizere.
Ati “Twageze mu ijuru rwose! Turarya tutatetse, baradukarabya, turambaye inkweto.
Ubu tugiye kujya dukubita igitwenge, nyuma ducinye umudiho tubyine.”
Mukabayire Valerie, Umuyobozi w’umuryango Avega Agahozo, wita ku Bapfakazi ba Jenoside, yavuze ko abo babyeyi ari abo gushimirwa kubera uko bakomeje gutwaza gitwari mu buzima bugoye babayemo bwo kubaho nta bana.
Ati ”Ukwihangana bagize kubagejeje ku byiza nk’ibi.Baratwaje bikomeye,hashize imyaka 24 bihanganye.”

Uretse inzu enye zo guturamo, zigomba kwakira abantu 80, kuri iyo nzu yiswe Impinganzima,hubatswe n’inzu mberabyombi izajya yakira inama n’ibindi birori, inzu y’igorofa yagenewe ubucuruzi n’ishami ry’ikigonderabuzima, byose bizafasha abo bakecuru mu mibereho yabo myiza.
Muri rusange mu gihugu hose hamaze kubwakwa inzu 10 ziswe “Impinganzima”, yamaze kwakira abageze mu zabukuru 134.
“Intwaza” ni ryo zina ryahawe ababyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu bamaze kugera mu za bukuru.



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|