Hakwiye ingamba mu kubuza abanyamagare gufata ku makamyo ngo abakurure ahazamuka- CSP Gashagaza
Hirya no hino mu mihanda yo mu gihugu usanga abanyamagare bakunda gufata ku makamyo ngo abakurure babashe kwihuta ahazamuka nyamara bishobora guteza impanuka zinyuranye.
Kimwe n’ahandi, mu karere ka Nyamagabe naho aba banyegare bafata ku makamyo ngo abihutishe bajya bahagaragara cyane mu kuzamuka ahitwa mu Dusego ugana mu mujyi wa Nyamagabe, ahitwa muri Nzega n’ahandi.
Umwe muri aba banyegare twaganiriye utarashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko bafata ku modoka kugira ngo ibihutishe bakoreshe igihe cyabo neza babashe kwinjiza amafaranga menshi, gusa ngo barabanza bagasaba umushoferi akabemerera cyangwa akabangira.
Ati “Hari ukuntu tuba twashotse tujyanye nk’umugenzi, twazamuka ahantu tukahagenda nk’amasaha abiri kandi iyo dufashe ku ikamyo biba ngombwa ko dushobora kuza tukagera mu mujyi tukabona nk’undi mugenzi. Tubaza shoferi iyo abyanze tukamwihorera, yabyemera tugafataho nta kibazo”.
Ahishakiye Désirè, Umushoferi w’umurundi utwara imodoka ipakira imizigo avuga ko ikibazo cy’abanyamagare bafata ku modoka zabo ngo zibakurure bakunda guhura nacyo hirya no hino mu nzira banyuramo, kikaba kibabangamira kuko haramutse habaye impanuka aribyo byagiraho ingaruka, akaba asaba ko ahantu nk’aho hashyirwa abapolisi bazajya bababuza.
Ahishakiye avuga ko bo nk’abashoferi batakwikururira ibyago babaha uburenganzira bwo gufata ku modoka zabo.

“Hari igihe dusanga bagiyeko, bakumbagaye nitwe bafata ngo twishe abantu, kujya kubavuza, ugasanga biteye induru cyane rwose. Ni ugufata abapolisi bakajya ku mabarabara bakajya babafata kuko twebwe tuba turi kuzamuka dupakiye ibintu byinshi tutavamo ngo tubafate. Watanga uburenganzira kandi uzi yuko afashe nabi cyangwa ugaca mu kanogo agakumbagara ingaruka ari wowe zigarukaho?”, Ahishakiye.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’amajyepfo, Chief Superintendent Hubert Gashagaza avuga ko wakwiye kujyaho uburyo aba banyegare bakwigishwa ububi bwo gukururwa n’imodoka kuko bishobora gutera impanuka, ndetse n’ubuyobozi bw’uturere bukaba bwashyiraho amabwiriza abibuza binyuze mu nama z’umutekano.
Ati “Hajyaho uburyo abantu bigishwa mu rwego rwa community policing, bagasobanurirwa ububi bwa biriya bintu, cyane cyane bariya baturiye imihanda. Mu rwego rw’amategeko, akarere mu nama y’umutekano yaguye cyangwa itaguye hatangwa amabwiriza kuri aba bantu bakora ibyo bikorwa kuko bishobora guteza umutekano muke”.
CSP Gashagaza avuga ko kwaba ari ugufasha ku mpande zombi kuko abanyamagare bashobora kuhaburira ubuzima ndetse n’abatwara imodoka bakaba bakurikiranwa mu gihe hari uhasize ubuzima.
Si mu Rwanda gusa abanyamagare bafata ku modoka ngo zibihutishe ahazamuka kuko no mu gihugu cy’u Burundi bahagaragara; nk’uko Ahishakiye, umushoferi w’umurundi twaganiriye abyemeza.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|