Hakenewe uruhare rusesuye rw’umuturage mu gutegura ingengo y’imari
Umuryango Kanyarwanda urimo guhugura abakozi b’akarere n’imirenge ku igenamigambi rinoze, urasaba ko umuturage yahabwa ijambo risesuye mu igenamigambi ry’igihugu.
Ibi bikaba byagaragajwe n’uyu muryango ubwo wahuguraga abakozi b’akarere n’imirenge bafite aho bahuriye no gutegura no gukoresha igenamigambi ry’akarere kuri uyu 14/09/2015.
Rubayiza Samuel, umuhuzabikorwa w’umuryango Kanyarwanda, avuga ko gutegura aya mahugurwa, ari uko akenshi byakunze kugaragara ko umuturage nta ruhare agira mu gutegura ingengo y’imari, bityo ugasanga idashyizwe mu bikorwa uko bikwiriye.

Akavuga ko bafite intego yo gushishikariza abakozi b’uturere n’imirenge kumenya neza agaciro ko guha umuturage ijambo mu bimukorerwa, ndetse uyu muryango ukaba unafite intego zo kumanuka ukajya mu tugari guhugura abaturage ku igenamigambi bakorerwa.
Abatabiriye aya mahugurwa y’umunsi mwe, bavuze ko ubundi mu gutegura ingengo y’imari batajyaga bita cyane ku baturage kuko umwanya munini bawuhaga abajyanama mu tugari.
Habimana Felicien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwendo, avuga ko nyuma yo gusobanurirwa akamaro ko guha umuturage ijambo mu itegurwa ry’igenamigambi mu murenge, bagiye kumanuka bakegera abaturage babasaba ibitekerezo kuko n’ubundi aribo bikorerwa.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Ruhango, avuga ko iyo igenamigambi ry’imihigo ridateguye neza, byanze bikunze ridindiza iterambere.
Agasanga kuba uyu muryango warateguye aya mahugurwa, bizafasha abakozi kumva neza akamaro ko gukorana n’abaturage kugira ngo babagishe inama ku bigomba kubakorerwa.
Asaba abahawe aya mahugurwa kwegera abo mu nzego zo hasi, kugira ngo iyi gahunda yo kumva ibitekerezo by’umuturage ibe iya buriwe se kandi itange umusaruro.
Ibikorwa byo guhugura abakozi b’akarere mu gukorana n’abaturage mu gutegura ingengo y’imari, bihereye mu karere ka Ruhango, ariko ubuyobozi bw’umuryango Kanyarwanda bukavuga ko buzanakomereza mu tundi turere.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|