Hakenewe Miliyoni 130 z’Amadolari yo gutunganya ibyanya by’inganda
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yabwiye Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta, PAC, ko u Rwanda rukeneye Miliyoni 130 z’Amadolari (Miliyari 187.9Frw) yo gutunganya ibyanya by’inganda byose mu gihugu.

Byatangajwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, ubwo yarimo atanga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragajwe na raporo y’umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye muri Kamena 2024, harimo ibyanya by’inganda umunani bidafite ababikoreramo bahagije, kubera ibikorwa remezo by’ibanze bikiri bike birimo amazi n’amashanyarazi.
Depite Wassila Niwemahoro yabajije Abayobozi ba MINICOM, ingamba bafite mu guteza imbere ibi byanya n’icyo bateganya gukora.
Ati “Turagira ngo mutubwire, murateganya iki kugira ngo ibi byanya by’inganda bitere imbere?”
Kajangwe yabwiye Abadepite ko kugira ngo hubakwe ibikorwa remezo mu byanya by’inganda byose biri mu gihugu, bisaba Miliyoni 130 z’Amadolari.
Ati “Twasanze kubonera rimwe aya mafaranga bidashoboka, bituma tubanza gutunganya bine, ibindi bikazakorwa buhoro buhoro uko ingengo y’imari igenda iboneka”.
Gahunda ihari ni ugutunganya ibyanya by’inganda bine mu myaka itanu iri imbere bya Musanze, Rwamagana, Muhanga na Bugesera, bikaba byaragenewe ingengo y’Imari igera kuri Miliyari 10Frw y’ibikorwa remezo bitandukanye, ndetse no kwishyura ingurane ahazimurwa abantu.”
Mu cyanya cy’inganda cya Bugesera hagaragaye ibibazo mu kwimura abantu
Ibindi bibazo byagarutsweho na Depite Wasilla Niwemahoro, ni ibyagaragaye mu kwishyura indishyi no guhanahana ubutaka mu cyanya cy’inganda cya Bugesera, kuko byatwaye igihe kirekire ndetse ntibitangirwe ubusobanuro bufatika.

Igenzura ryagaragaje ko gutinda byafashe imyaka ibiri n’ukwezi kumwe mu kubarira abantu by’agateganyo, ndetse no kubabarira burundu.
Ikindi kibazo ni ukudashyira igikumwe cyangwa umukono ku nyandiko z’indishyi z’abagenerwabikorwa, aho byagaragaye ko sosiyete yakoze ako kazi itasinyishije cyangwa ngo ifate ibikumwe mu mabaruwa y’igenagaciro cyangwa se muri raporo y’indishyi yemejwe.
Ati “Kuri ibyo mwadusobanurira impamvu y’ubukererwe bwafashe imyaka ibiri, kuko byagaragaye ko nta mpinduka n’imwe yabaye hagati y’izo raporo”.
Ikindi kibazo cyagaragaye ni icyo kwishyura ba rwiyemezamirimo nta gihamya cy’uko ibigo byabo byabashije kwishyura abakozi babo neza.
Depite Niwemahoro ati “Ibi nabyo habayeho ko MINICOM yishyuye amafarnga arenga Miliyoni 197Frw badasabye inyandiko ihamya ko ba rwiyemezamirimo bubahirije amategeko agenga umurimo, yerekeye guhemba abakozi bayo byemewe n’amategeko. Kuki ayo mategeko atubahirijwe”.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, yabwiye Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta, PAC, ko impamvu hatabayeho gusinyisha abagenerwabikorwa bagomba guhabwa ingurane, ari uko nta ngengo y’imari ihagije bari bafite yo guhita babimura ako kanya.
Ati “Mu gihe tutari dufite ingengo y’imari twarabyihoreye, ariko nyuma tuza kumenya ko nubwo nta ngengo y’imari yari ihari yo guhita twishyura ibyabaruwe, twari kubasinyisha nyuma bakazishyurwa, ibyo turabyemera ko habayeho kudakurikiza amategeko”.
MINICOM yemeye ko yakoze amakosa mu buryo bwo kubarura imitungo y’abagomba kwimurwa, ariko ko bizakosorwa.

Ku kibazo cyo kwishyura ba rweyemezamirimo batarebye niba abakoze imirimo barishyuwe, naho MINICOM yemeye ko habayeho uburangare mbere yo kubishyura.
Depite Muhakwa Valens, Perezida wa PAC yabajije abayobozi batandukanye ba MINICOM, impamvu batubahirije ibiteganywa n’amategeko, batazuyaje bemeye amakosa yagaragajwe n’umugenzuzi w’Imari ya Leta.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|