Hakenewe miliyari hafi 40 kugira ngo abatuye ahashobora gusenywa n’ibiza bimurwe

Igikorwa cyo kwimura abatuye ahantu hashobora kubateza impanuka ziterwa n’ibiza (mu mibande no mu bishanga ndetse n’ahandi hahanamye) bakimurirwa mu midugudu gikeneye amafaranga akabakaba miriyari 40.

William Ngabonziza, umukozi mu ishami ry’imiturire yo mu cyaro muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, avuga ko muri rusange, ingo zigomba gutuzwa ziva ahantu habi hashobora gutera impanuka z’ibiza ari 75301.

Ngabonziza ati “aya mafaranga si makeya, kandi urebye nta n’ayo igihugu cyacu gifite. Nyamara, ubuyobozi bw’ibanze bubishyizemo imbaraga, hakifashishwa umuganda, aya mafaranga yagabanuka cyane akagera ku yabasha kuboneka.”

Ngabonziza kandi ati “igihe tugezemo si icyo kubakisha ibiti n’imbingo bateramo icyondo. Tugomba gutekereza kubakisha ibikoresho bitanga inzu izamara igihe.”

Umuganda rero ufashe igihe ukabumba amatafari yo kubakira aba bantu bakeneye kwimurwa, hanyuma hakabumbwa n’amategura yo kuzifashisha mu kuzisakara, ibisigaye ntibiruhije cyane kugira ngo abantu babashe kubona aho baba heza.

Umwaka ushize, mu Rwanda habaye ikindi gikorwa cyo kwimura abari batuye muri nyakatsi kandi cyagenze neza kubera ko abaturage bashyize hamwe bagakora imiganda yo gufasha abari bafite icyo kibazo.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka