Hakenewe miliyari 30 kugira ngo murandasi igere hirya no hino mu gihugu

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yavuze ko u Rwanda rukeneye nibura miliyoni 30 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga agera hafi kuri miliyari 30Rwf kugira ngo rwagure imiyoboro ya murandasi mu duce tugera kuri 300 mu gihugu hose.

Ibi yabitangaje ejo ku itariki ya 7 Gashyantare 2022 ubwo yari mu nteko rusange y’abagize Inteko Nshingamategeko Umutwe w’abadepite asubiza ibibazo bigendanye n’ikoranabuhanga bigaragara hirya no hino mu gihugu nk’uko The New Times ibivuga.

Ibi bibaye mu gihe hamaze iminsi humvikana kwijujutira gukora nabi kwa murandasi mu itangwa rya serivisi zitandukanye nk’iz’Irembo.

Ababyinubira bavuga ko bijya bibagora gushyiraho amakuru mashya, gusabiraho ibyangombwa bya Leta ndetse na murandasi idahagije hirya no hino mu gihugu.

Minisitiri Ingabire asobanura uko bimeze yagize ati: “Duhereye ku isuzuma twakoze umwaka ushize, dukeneye imiyoboro igera kuri 300 yo gushyira mu bice bitandukanye by’Igihugu. Ariko iyo dusubiye ku ngengo y’imari yacu, dusanga nibura tutarenza iri hagati ya 50 na 70 ku mwaka bitewe n’ingengo y’imari yacu”.

Yakomeje agaragaza ko bagerageje gushaka ibindi bisubizo birimo gushaka inkunga mu ma sosiyete y’itumanaho no kureba ubushobozi Igihugu gifite kugira ngo iyo miyoboro 300 ibashe kubakirwa rimwe.

N’ubwo Leta hari ibyo yakoze bigaragara mu guteza imbere ikwirakwizwa rya murandasi mu gihugu, haracyari byinshi byo gukemura kugira ngo intego igihugu cyihaye y’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga igerweho.

Impuguke, mu bihe bitandukanye zagiye zigaragaza ubushobozi bwo kugera ku ikoranabuhanga nk’imwe mu mbogamizi zo kwitabwaho, gusa haracyakenewe n’ubumenyi ku by’ikoranabuhanga mu bice murandasi yagezemo kugira ngo intego Igihugu kihaye igerweho.

Icyuho mu mikoreshereze ya murandasi, kibarwa harebwe umubare w’abantu badashobora gukoresha serivise za murandasi igendanwa kandi batuye mu gace kashyizwemo umuyoboro mugari wa murandasi.

Inyigo iheruka yakozwe na ‘Global Systems Mobile telecommunications Association’ igaragaza ko u Rwanda rufite ibikorwa remezo bya murandasi bigera kuri 61.5%, ubushobozi bwo kubyigondera bungana na 30.3% mu gihe abantu 42.1% ari bo biteguye kubikoresha.

Umuyoboro mugari wa murandasi mu Rwanda, ugera ku bantu 60.6% by’abatuye Igihugu bose mu gihe interineti igendanwa igera ku bantu 81.4% ku ijana, nk’uko amakuru aheruka abigaragaza.

Guteza imbere ikoranabuhanga rishingiye kuri murandasi mu Rwanda, bivuze ko muri iki gihe abantu benshi bifashisha murandasi bakora ibintu bitandukanye bakoroherwa kandi bakabasha kubyaza umusaruro amahirwe ari mu kubaka ubukungu bushingiye ku gutanga serivisi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka