Hakenewe imishinga ikura abaturage mu bukene

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase, arasaba abayobozi bo mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe gukora imishinga ifasha abo bayobora kwikura mu bukene no mu bushomeri.

Minisiti w'Ubutegetsi bw'igihugu, Prof. Anastase Shyaka, yabwiye abayobozi bo mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru ko bakwiye gukora imishinga ikura abaturage mu bukene no mu bushomeri
Minisiti w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Anastase Shyaka, yabwiye abayobozi bo mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru ko bakwiye gukora imishinga ikura abaturage mu bukene no mu bushomeri

Yabibabwiye mu nama yagiranye n’abayobora muri utu turere guhera ku mudugudu kuzamura, mu nama bagiranye kuwa gatatu tariki 11 Ukuboza 2013.

Muri iyo nama Minisitiri Shyaka yari kumwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana, ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Jean Bosco Kazura.

Muri iyi nama, abayobozi b’uturere bagaragaje ko bafite abaturage bakennye, kuko nko mu Karere ka Nyamagabe, abarenga ½ bari mu byiciro by’ubudehe by’abakene (icya mbere n’icya kabiri), mu karere ka Huye ho hakaba habarwa 40,2% bakennye.

Muri utu turere kandi hari urubyiruko rwinshi rw’abashomeri, kuko nko mu Karere ka Nyaruguru babarirwa muri 11%, i Huye ho abadafite icyo bakora bakaba ari bo basangwa mu byaha bihungabanya umutekano.

Ange Sebutege, Umuyobozi w’Akarere ka Huye yagize ati “Iyo dukoze isesengura dufatanyije n’inzego z’umutekano ndetse n’abayobozi; ubujura, kwangiza ishyamba ry’ibisi, gukubita no gukomeretsa ahanini bituruka ku nzoga z’inkorano, ubisangamo urubyiruko rudafite ibyo rukora.

‘Transit center’ y’Akarere ka Huye ngira ngo iri mu zakira urubyiruko rwinshi, kandi abenshi baba bafatiwe mu buzererezi”.

Mu mujyi i Huye ngo hanabarurwa impunzi zibarirwa muri 900 (zitaba mu nkambi), kandi zidafite icyo zikora.

Abayobozi basabwe gutekereza ibyakura abaturage mu bukene
Abayobozi basabwe gutekereza ibyakura abaturage mu bukene

I Huye kandi ngo hari inganda zakagabanyije ubwo bushomeri zitagikora, harimo urw’ibibiriti, urwatunganyaga ibishyimbo, ndetse n’izitunganya kawunga urebye zisigaye zikora biguru ntege.

Hari n’icyanya cyahariwe inganda ubuyobozi bw’Akarere butarabasha gutunganya ku buryo cyakurura abashoramari.

Minisitiri Shyaka yasabye abayobozi bo muri utu turere tune gushyira imbaraga mu gufasha abaturage kwikura mu bukene, hakorwa imishinga ibaha akazi.

Yanabibukije ariko ko ibyo bigomba gukorwa hashyirwa umuturage imbere, nta no kwikubira ibyakamuteje imbere.

Ati “Ikintu cyo kurya akatagabuye, gukorakora, gufata mu dufaranga twari tugenewe umuturage ugakubita mu mufuka, kurya imishinga y’abaturage, ukayikatisha ukayobya uburari, rwose uzabigerageza, bizasiba rimwe bizasiba kabiri, ariko amaherezo inkuba izamwasa.

Ndabizi ko ababikora atari bo benshi. Nyamuneka, simwe muvuga ngo umuturage ku isonga? None se yaba ku isonga gute murimo mukwega n’akari mu mufuka muvanayo?”

Yaboneyeho no gusaba ko inguzanyo zagenewe gufasha abakene kubwikuramo, bishyura inyungu ya 2%, zigomba gutangwa mu mirenge yose. Imirenge ngo ikwiye gusaranganya amafaranga yagenewe gutanga izi nguzanyo uko angana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka