Hakenewe igenamigambi mu miturire ngo hirindwe akajagari

Mu gusobanura amabwiriza y’imiturire, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA) kirasaba uturere gukora igenamigambi mu miturire kandi abaturage bakabigiramo uruhare.

Haruna Nshimiyimana, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imitunganyirize y’Imijyi n’Imyubakire, atangaza ko ari ubwa mbere mu Rwanda hashyizweho amabwiriza y’imiturire (Rwanda Building code).

Mu mijyi mishya birashoboka ko haturwa hakurikijwe igishushanyo mbonera.
Mu mijyi mishya birashoboka ko haturwa hakurikijwe igishushanyo mbonera.

Ngo arasobanurirwa abayobozi n’abakozi bafite aho bahurira n’imiturire kugira ngo bagire gahunda mu miturire ijyanye n’iterambere rirambye.

Aya mabwiriza aje mu gihe imwe mu mijyi imaze igihe kirekire ibayeho hagiye hagaragara akajagari; ariko Haruna avuga ko azagira icyo ahindura mu mijyi mishya iri kuvuka.

Ati “Ikintu numva kizahinduka nka hano mu Karere ka Kamonyi, ni uko gashobora kugira igenamigambi, ho hakabaho gutegura ukuntu hazaturwa n’ukuntu imijyi izaturwa kuko ari akarere gatangiye guturwa muri ino minsi”.

Tariki 29 Nzeri 2015, abayobozi, abakozi ndetse na bamwe mu bagize sosiyete sivile basobanuriwe amategeko, amateka n’amabwiriza agenga imiturire kugira ngo bagire uruhare mu kumenyesha abaturage politiki y’imiturire kandi babasabe kubigiramo uruhare.

Hari ababura ubushobozi bwo kubaka ibiteganywa n'igishushanyo mbonera bakubaka uko bashaka bahanganye n'ubuyobozi.
Hari ababura ubushobozi bwo kubaka ibiteganywa n’igishushanyo mbonera bakubaka uko bashaka bahanganye n’ubuyobozi.

Ibikenewe mu igenamigambi ry’imiturire ni uko hakorwa ibishushanyo mbonera by’imijyi n’imidugudu. Aha hakunze kugaragara ikibazo cy’abaturage batabona ubushobozi bwo kubaka ibiteganywa aho batuye, maze bakubaka bahanganye n’ubuyobozi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Uwineza Claudine, ashima kuba urwego rw’igihugu rwashyizeho politike rusange y’imiturire kuko bizatuma uturere twose tugendera kuri gahunda imwe.

Aragira ati “Ni ukureba ngo ni gute mu gihugu haba inzira imwe yo guturwa kandi uturere tugakurikiza ubushobozi bwatwo kandi mu mabwiriza agendeye hamwe.”

Mu mabwiriza y’imyubakire, kubakisha amatafari ya Rukarakara ku mazu atagerekeranye biremewe, kuko ari igikoresho abaturage bashobora kwibonera hafi yabo kandi gishobora kuramba cyabumbwe neza.

Cyakora, ngo ibikoresho byo kubaka bizajya bigenwa hakurikijwe ibyo igishushanyo mbonera cy’ahantu runaka giteganya. RHA itangaza ko gushyiraho politiki y’imiturire bigamije korohereza buri munyarwanda kubona aho atura.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo   ( 1 )

Igishushanyombonera kukivuga gusa ntibihagije!!!Urugero: Hariya hateganijwe inganda( Free Trade Zone),i Masoro, kuva ahitwa Gare ya Mubuga kugera ku mashuri yo ku munin, hari igice kikirimo abaturage, nta mihanda, amazu ni akajagaRI KANDI NAN’UBU BARUBAKA MU KAJAGARI. Uhaguze ashaka kuhashyira uruganda cg Store, agurira abaturage, akubaka uko ashaka, sinzi niba biba byarebwe neza. Kuko nibajya guca imihanda, bazasanga ahari kunyura umuhanda, hari uruganda rwahubatse, kandi rufite ibyangombwa!!!
Inama rero nuko mahapima imihanda, yawe na bornes zigaterwa, abubaka bakabigenderaho!!!

Sereco yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka