Hakenewe ibiganiro na ba nyir’ibitangazamakuru kugira ngo rirusheho gukorwa neza –MHC

Ubuyobozi bw’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) buratangaza ko bufite gahunda yo kuzaganira n’abahagarariye ibitangazamakuru, ababishinze n’ababikoramo kugira ngo bungurane ibitekerezo ku guteza imbere itangazamakuru ry’umwuga.

Ibi byavuzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa MHC, Peacemaker Mbungiramihigo, nyuma y’amahugurwa y’iminsi itatu ku mikorere n’imicungire y’ibitangazamakuru, yari agenewe Abanditsi Bakuru ba radiyo na televiziyo zikorera mu Rwanda.

Nyuma yo guhugurwa, Abanditsi Bakuru basabye ubuyobozi bwa MHC ko bwatekereza no kuzaganira n’abahagarariye ibitangazamakuru kugira ngo nabo bahabwe ku bumenyi bukenewe mu kunoza umwuga.

Abanditsi bakuru ba Radiyo na Televiziyo bitandukanye mu RWanda bari kumwe n'abayobozi ba MHC, n'impuguke zatanze amahugurwa; Paul Jimbo (wicaye ibumoso) na Dr Margret Juuko (wicaye hagati).
Abanditsi bakuru ba Radiyo na Televiziyo bitandukanye mu RWanda bari kumwe n’abayobozi ba MHC, n’impuguke zatanze amahugurwa; Paul Jimbo (wicaye ibumoso) na Dr Margret Juuko (wicaye hagati).

Abanditsi Bakuru bavuga ko hari ba nyir’ibitangazamakuru bashobora kubangamira akazi kabo kubera kutabigiramo ubumenyi cyangwa uburyo baba bashaka kubibyaza umusaruro batitaye ku mabwiriza agenga itangazamakuru.

Kuri iki kibazo, Mbungiramihigo yabamaze impungenge avuga ko biri mu nshingazo zabo nk’urwego rushinzwe kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru no gukora ubuvugizi bugamije kuriteza imbere rikaba iry’umwuga.

Ati «Ni yo mpamvu duteganya gukorana n’abahagarariye ibitangazamakuru bose guhera ku babiyobora, ababishinze n’ababikoramo kuko tuzi neza ko ubufatanye n’ubwuzuzanye ari bwo buganisha ku itarambere ».

Manishimwe Marie Solange, umwanditsi mukuru wa Radiyo Ubuntu butangaje avuga ko n’ubwo bari basanzwe bagerageza gukora akazi kabo neza uko bashoboye, ngo hari impamba ifatika batahanye kandi izatuma barushaho kunoza akazi kabo nyuma yo guhugurwa.

Mbungiramihigo ashima urwego itangazamakuru rigezeho ariko ngo amahugurwa nayo aba akenewe.
Mbungiramihigo ashima urwego itangazamakuru rigezeho ariko ngo amahugurwa nayo aba akenewe.

Kuri we ngo n’ubwo hari ibyo bari basanzwe bazi, kugendana n’ibihe nabyo ni ngombwa cyane cyane iyo ugize amahirwe yo kwigishwa n’abantu babihugukiwe cyane. Aha yavugaga Dr Margaret Juuko na Paul Jimbo, impuguke mu itangazamakuru ry’umwuga bakorana na MHC.

Ingingo yo kugendana n’ibihe aba banditsi bakuru bayihurizaho n’Umunyamabanga nshingwabikorwa wa MHC, Peacemaker Mbungiramihigo unashima urwego itangazamakuru ry’u Rwanda rigezeho, akurikije ubumenyi yasanze bafite ariko agashimangira ko amahugurwa ari ngombwa kuko uko ibihe bishira ari nako ibintu bihinduka.

Aya mahugurwa yateguwe na MHC ku nkunga y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ritsura amajyambere (UNDP), yabereye mu Karere ka Musanze, guhera tariki 26 kugeza kuri 28 Werurwe 2015.

Aya mahugurwa yabanjirijwe n’ay’Abanditsi Bakuru b’ibinyamakuru bisohoka ku mpapuro (Print Media) n’ibyo kuri interineti (Online media).

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka